Angola yirukanye abanye_Congo kubera Uburangare bw’ubuyobozi
Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024
Abaturage 91 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi itatu barara rwantambi ku mupaka wa Shakufwa utandukanya iki gihugu na Angola, nyuma y’aho Leta ya Angola ifashe icyemezo cyo kubirukana.
Umuyobozi wa Teritwari ya Kahemba yegereye uyu mupaka ku ruhande rwa RDC, Jean Marie Laswe, yasobanuye ko aba Banye-Congo barimo abagabo 71, abagore 10 n’abana 10.
Laswe yasobanuye ko iki kibazo yakimenyesheje ubuyobozi bw’Intara ya Kwango kugira ngo bubakure mu buzima bubi babayemo kuri uyu mupaka, bubajyane mu Mujyi wa Kenge.
Yagize ati “Twamenyesheje iki kibazo abadukuriye. Twabasanze ku mupaka, ubu abadukuriye bateganya kubagarura ku Murwa mukuru w’Intara. Turi kugorwa no kubagaburira no kubabonera icumbi.”
Mu gihe Leta ya Angola yirukana Abanye-Congo, isobanura ko badafite ibyangombwa bibemerera kuhatura. Ariko umuryango Action Plus ukorera muri Kahemba wo ugaragaza ko haba hatabayeho integuza no kuganira na Leta ya RDC.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Jude Tshangata, yagize ati “Niba Angola iteganya kwirukana Abanye-Congo, ikwiye kumenyesha inzego za Congo kugira ngo zitegure kubakira. Ariko ku bw’ibyago ntabwo byabaye. Buri gihe, tubona hirukanwa mu gihiriri, hanafatwa nabi abagore n’abana, kandi dusanzwe dufitanye umubano mwiza n’iki gihugu cy’abaturanyi.”
RDC ihana imbibi na Angola, Repubulika ya Congo, Zambia, Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique. Abaturage bayo bajya muri bimwe muri ibi bihugu, bahunga umutekano muke n’imibereho mibi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *