skol
fortebet

Anne Mbonimpa wari umukozi wa Ferwafa yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Anne Mbonimpa wari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru w’Abagore, yitabye Imana.

Sponsored Ad

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mbonimpa yari amaze iminsi nta kibazo afite, gusa ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarabwiye abo bakorana ko yumva atameze neza ubwo bari bavuye ku kazi.

Nyuma yo gutaha, uyu mugore wari ushinzwe iterambere ry’Abagore akaba yarakomerejwe birangira ajyanywe kwa muganga kuri uyu wa Gatanu aho nyuma y’amasaha make, byaje gutangazwa ko yitabye Imana.

Mbonimpa Anne, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 Djibouti yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.

Mbere yo kuza muri Ferwafa, yari umutoza wa APR WFC yatangiye urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Uyu yanakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma.

Asize umugabo n’umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa