skol

Anthropic yareze Pentagon yayishyize ku rutonde rw’ibigo byahungabanya umutekano w’igihugu

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2026

featured-image

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Anthropic cyareze Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(Pentagon) ku mwanzuro yafashe wo gushyira iki kigo ku rutonze rw’ibigo bishobora guhangabanya umutekano w’igihugu.

guhangabanya umutekano w’igihugu.

Anthropic igaragaza ko uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko, ugasaba ko urukiko rwa Leta ya California rwategeka Pentagon kuyikura kuri uru rutonde.

Ku wa 27 Gashyantare 2026 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Anthropic yashyizwe ku rutonde rw’ibigo bishobora kwangiza umutekano w’igihugu ndetse asaba ibigo n’abakozi ba leta bose guhagarika gukoresha ikoranabuhanga ry’iki kigo.

Anthropic niyo yakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izwi nka Claude AI. Iyi AI Pentagon yashakaga kuyikoresha mu bikorwa bya gisirikare no gucunga umutekano ariko Pentagon na Anthropic binanirwa kumvikana ku buryo izajya ikoreshwa.

Anthropic ifite amategeko abuza ko porogaramu zayo zikoreshwa mu kurema intwaro, kugenzura abantu mu buryo bw’ibanga, cyangwa gufasha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi ariko si ko Minisiteri y’Intambara ya Amerika yabibonaga kuko yo yifuzaga ko yahabwa uburenganzira busesuye bwo gukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa byose yemererwa n’amategeko.

Ibi byatumbye amasezerano atagerwaho ndetse birangira Pentagon ihisemo gukorana na OpenAI yakoze ChatGPT, ndetse umwuka mubi hagati ya Anthropic n’iyi minisiteri utangira ubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa