skol

APR FC yatakaje amanota mbere yo guhura na Al Hilal SC

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

APR FC yanganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa cyenda wakerereweho iminota 30 Kubera imbogamizi z’urugendo ikipe ya Bugesera FC yahuye na zo iri mu nzira ijya kuri Stade.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 4 gusa yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira mwiza yahawe na Djibril Ouattara awushyira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego hakiri kare, Bugesera FC yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura binyuze mu bakinnyi barimo Isingizwe Rodrigue wahinduraga impira nyinshi imbere y’izamu.

Iyi kipe yakomeje gukina neza isatira harimo ishoti rikomeye ryatewe na Rugangazi Prosper, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Ishimwe Pierre akoresheje ibipfunsi.

Ku munota wa 21, Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na rutahizamu Umar Abba ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.

Mu minota 25, yihariwe na APR FC yasatiraga cyane ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 42, APR FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira uteretse watewe na Ruboneka Jean Bosco, awushyira ku mutwe wa Djibril Ouattara awutereka mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Bugesera FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu igice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 48, yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Byishimo Valua ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ishimwe Pierre ananirwa gukuraho umupira uruhukira mu izamu.

Mu minota 60, APR FC yihariye umupira hagati mu kibuga isatira cyane ishaka igitego cya gatatu harimo umupira Djibril Ouattara yateye ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Mu minota 70, APR FC yakomeje gusatira izamu rya Bugesera FC ishaka igitego cya gatatu ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga.

Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

APR FC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 37, irusha Al Hilal SC ya Kabiri amanota atatu (ifite imikino itatu y’ibirarane).

Ni mu gihe Bugesera FC yagize amanota 21 ku mwanya wa 12.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, yakirwa na Al Hilal SC mu mukino w’ikirararane w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles yatsinze Musanze FC igitego 1-0 yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino irindwi idatsinda naho Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS ibitego 3-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa