
Ubwami bwa Arabie Saoudite bwemereye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ingwe ebyiri zidasanzwe, ubwo yagiriraga uruzinduko i Riyadh mu kwezi gushize.
Muri uru ruzinduko, Trump yari yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Icyanya cya Amerika cyororerwamo inyamaswa zo ku gasozi (National Zoological Park), Brandie Smith.
Brandie yasobanuye ko ubwo Trump yari muri Arabie Saudite, bakomoje ku ngwe, Umukuru w’Igihugu yibaza ibibazo byinshi birimo ubunini bw’izi nyamaswa, ibyo zirya n’ubukana bwazo.
Izi ngwe bigaragara ko zifite uruhu rw’amabara adafashe cyane nk’izisanzwe, zirya inyama, zikaba nto uzigereranyije n’izindi, ndetse bivugwa ko ari nke ku Isi kuko byageze aho abantu batekereza ko ziba mu nyandiko no mu bishushanyo gusa.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, bikekwa ko ubwami bwa Arabie Saudite bworora izi ngwe z’ubu bwoko zirenga gato 200. Ubuyobozi bw’Icyanya cy’Inyamaswa zo ku gasozi cya Amerika bwo busobanura ko izikiri ku gasozi zitarenga 120.
Ingwe nk’izi iheruka kugaragara ku gasozi muri Arabie Saudite mu 2014 gusa na yo yarapfuye, nyuma yo kurya inyama y’ingamiya yashyizweho uburozi n’umushumba, kugira ngo itazamurira amatungo.
Brandie yagaragaje ko ingwe ubwami bwa Arabie Saudite bwemeye guha Amerika zishobora kuzororoka, igihugu cyabo kikagira nyinshi.
Kugeza ubu, ntabwo Amerika iratoranya ingwe yemerewe. Mu gihe umugambi waba wamaze kunozwa neza, hazubakwa ahantu hihariye zizororerwa, ndetse ngo hari icyizere ko zizagera i Washington mu gihe Trump azaba akiri ku butegetsi.
Joseph Maldonado-Passage wari ufite icyanya cy’inyamaswa zo ku gasozi muri Oklahoma, yatangaje ko mu buzima atarabona ingwe nk’izo muri Arabie Saudite, bityo ko Amerika ibaye izitunze, byaba ari ibintu by’agahebuzo.
Yagize ati “Ntabwo nigeze nyibona mu buzima busanzwe, ni mu mafoto gusa. Ntekereza ko byaba ari agahebuzo abaye ashyize zimwe mu ngwe ziri gukendera nka ziriya hafi ya White House. Ntabwo nahabaye, sinzi uko Rose Garden ingana ariko ntekereza ko hakubakwa icyanya gikwiye.”
Maldonado yagaragaje ko Igikomangoma cya Dubai gifite icyanya bwite cy’inyamaswa zo ku gasozi mu gikari kandi ko Vladimir Putin w’u Burusiya na we akunda ibisamagwe akanifotozanya n’ibyana byabyo, abaza ati “Kubera iki Trump we atazitunga?”
Mu 2019, Maldonado yakatiwe gufungwa imyaka 21 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kwica impirimbanyi y’uburenganzira bw’inyamaswa no guhohotera inyamaswa. Yasabye Trump kumufungura, amusezeranya ko azita kuri izi ngwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *