Arenga miliyari 1,2 Frw agiye kwifashishwa mu guteza imbere abaturiye Pariki ya Nyungwe
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusaranganya n’abaturiye pariki amafaranga ava mu bukerarugendo yageneye imishinga yo mu turere dutanu dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, inkunga ya miliyari 1 na miliyoni zirenga 280Frw azakoreshwa mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturiye iyi pariki.
Byatangarijwe mu Karere ka Nyamasheke ku wa 22 Ukuboza 2025, mu gikorwa cyo gutoranya imishinga yo y’abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe izaterwa inkunga mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/202,p binyuze muri gahunda yo gusanganya n’abaturiye Pariki umusaruro uva mu bukeragndo.
Gusanganya n’abaturiye za Pariki umusaruro uva mu bukerarugendo ni gahunda yatangiye mu 2005 hagamijwe guteza imbere abaturiye pariki kugira ngo bumve ko ari inshingano zabo kuzirinda. Ku ikubitiro abaturiye za pariki basaranganyaga 5% ariko guhera mu 2017 yarongerewe agirwa 10%.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yagize ati “Mu Karere ka Rusizi hari koperative zatewe inkunga, zaba iz’ubuhinzi n’iz’ubworozi. Umwaka ushize imiryango 32 yabaga mu nzu zitameze neza yarubakiwe.”
Habimana yavuze ko muri uyu mwaka bazayakoresha mu kongerera ubushobozi ivuriro ry’ibanze rya Rasano rigere ku rwego rwo gutanga serivisi z’ikigo nderabuzima mu korohereza abagendaga ibilometero 30 bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye n’abagendaga ibilometero 40 bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze miliyoni 107Frw bagenewe azakoreshwa guha ingurube 100 abaturage b’umurenge wa Mutuntu.
Ati “Andi tuzayakoresha mu kubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu murenge wa Twumba ahari abanyeshuri bagendaga ibilometero bine.”
Umukozi wa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Ngoga Telesphore, yavuze ko abaturiye Pariki ya Nyungwe bagenewe inkunga ya miliyari 1 na miliyoni zirenga 280Frw asaba ko ayo mafaranga yakoreshwa mu mishinga yinjiriza amafaranga abaturage.
Ati "Inyigo yakozwe mu 2022 yagaragaje ko 76% by’amafaranga yo muri gahunda yo gusaranganya n’abaturiye za pariki umusaruro uva mu bukerarugendo akoresha mu bikorwa remezo, dusanga bikwiye kwicurika, 24% akaba ari yo ajya mu bikorwaremezo noneho 76% akajya mu bikorwa byinjiriza amafaranga abaturage".
Mu myaka 25 ishize abaturiye Pariki bamaze gusaranganwa miliyari 18Frw.
Igikorwa cyo kwemeza imishinga y’abaturiye Nyungwe izaterwa inkunga mu 2025-2026 cyabereye mu Karere ka Nyamasheke

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *