Arenga miliyari 100 Frw ashobora gukoreshwa mu kuvugurura ahari hatuye Umwami Gihanga
Yanditswe: Monday 06, Apr 2026
Umurenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musanze, wamuritse umushinga wo kuvugurura kamwe mu duce ndangamateka k’u Rwanda kazwi nka Buhanga kwa Gihanga, uzatwara arenga miliyari 109 Frw (Miliyoni 75$).
Buhanga kwa Gihanga ni agace kari mu Mudugudu wa Barizo, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi. Kari ku buso bwa hegitari 30 zigizwe n’ishyamba n’amasoko y’imigezi.
Aka gace kabumbatiye amateka y’Umwami Gihanga wahanze u Rwanda kuko ari ho yari atuye. Aha kandi hazwiho kuba ari ho hakorerwaga imihango yo Kwimika Abami b’u Rwanda.
Uyu mushinga wo kugira aha hantu agace k’ubukerarugendo bugezweho ukubiyemo kubaka Stade Ubudaheranwa, amahoteli, ibiyaga bihangano, gutunganya Iriba rya Gihanga ndetse n’ishyamba rya Buhanga.
Ku ikubitiro ubwo uyu mushinga wamurikwaga ku wa 3 Mata 2026, habonetse miliyoni 45 Frw zo kuwushyira mu bikorwa. Zose zatanzwe n’abaturage bo muri aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko igikurikiye ari gushaka abashoramari bo kuwushyira mu bikorwa.
Ati “Tugiye kongera tubisesengure neza noneho tugire ibyo twereka abashoramari kugira ngo dukore ibikorwa bifatika.”
Umuturage wo mu Karere ka Musanze, Uzamukunda Justine, yabwiye RBA ko uyu mushinga uzabafasha kwiga amateka no kwiteza imbere.
Ati “Uyu mushinga uzateza imbere igihugu n’Abanyarwanda bose muri rusange, bafite umwimerere w’Ubunyarwanda no kumenya inkomoko yabo, ndetse n’umuco wacu ntibawutakaze.”
Abahanga mu mateka bagaragaza ko kuvugurura aka gace ari ingenzi cyane ku gihugu kuko n’Abanyamahanga bajya bifuza kumenya uburyo u Rwanda rwahanzwe nk’uko Ngarambe Vedaste yabivuze.
Ati “Buhanga kuko ari ahantu havukira igihugu ni ahantu hakomeye kuko hakorerwa inzu ndangamateka ikomeye kuko ari ahantu haziritse amateka ku buryo hashobora no kuba ahantu hakomeye ku rwego rw’Isi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *