skol

Ariana Grande yongeye kugaragaza ko adashyigikiye imiyoborere ya Trump

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Umuririmbyi Ariana Grande yongeye kugaragaza ko atishimira ubuyobozi bwa Donald Trump, anibaza impamvu abantu bamutoye bakomeje kumushyigikira.

Ariana Grande yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ibibazo byibazwa ku byiza Trump yasezeranyije abantu ubwo yiyamamazaga cyane cyane ibijyanye no kugabanya amafaranga y’ubwishingizi n’ibiciro by’ibiribwa, ariko bikaba byarananiranye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Nshaka kwibariza abatoye Trump. Iminsi 250 irashize, ndifuza kubaza abatora Trump. Ubu ko abimukira bakuwe ku ngufu mu miryango yabo n’imiryango yabo agasenyuka, ubu ko abantu babana bahuje ibitsina cyangwa ababihinduje bashinjwe ibintu hafi ya byose kandi bakaba babayeho mu bwoba, ubu ko ubwisanzure bwo kuvuga buri gusenyuka kuri twese ese ubuzima bwawe bwarushijeho kuba bwiza?”

Yakomeje avuga ko “Ibiribwa byawe byaragabanyutse ku giciro? amafaranga wishyura ubwisungane mu kwivuza yaragabanyutse? Ishoramari ryawe mu kazi no mu buzima bwa buri munsi ryateye imbere? Ushobora kujya mu biruhuko ubu? Urishimye kurushaho?”

Uyu mukobwa umaze kumenyekana mu kurengera uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina cyangwa ababihinduje, yigeze no gutangaza ko yatoye Kamala Harris mu matora aheruka ya Perezida.

Si ubwa mbere agaragaje kutishimira ibyo Trump akora; muri Kamena 2025 yashyize hanze ifoto igaragaza ubusumbane mu byemezo byo kwirukana abanyamahanga, anenga n’ukuntu Trump yahamijwe ibyaha ariko bikarangira atorewe kuyobora Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa