Ikipe ya Arsenal iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza yanditse amateka mashya yo kugira amanota icyenda irusha iyikurikiye. Ibi byaherukaga kuba mu 2004 ubwo yegukanaga iri rushanwa.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, ni bwo Arsenal yatsinze Sunderland ibitego 3-0, harimo bibiri bya Viktor Gyökeres na kimwe cya Martin Zubimendi.
Ibi bitego byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 56, ikaba irusha amanota icyenda Manchester City ya kabiri.
Arsenal yaherukaga kugira ikinyuranyo cy’amanota menshi mu mwaka w’imikino wa 2003/04, ubwo yegukanaga Shampiyona y’u Bwongereza ifite amanota 90. Icyo gihe yarushaga Chelsea ya kabiri amanota 11.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko kwandika amateka nk’aya atari cyo ashyize imbere, ahubwo icyo yifuza ari ugutsinda imikino myinshi ishoboka bakagera ku nzozi.
Ati “Ibi ntacyo bivuze. Turacyafite imikino yo gutsinda kandi myinshi kugira ngo tubone icyo twifuza. Mureke abe ari cyo twerekezaho amaso. Muri iki gihe turi guhangana n’imikino ikomeye, aka kazi ko kararangiye, ahasigaye ni ukujya gukosora aho tutitwaye neza twitegura Brentford.”
Kuva mu 2004, Arsenal ntabwo iraterura Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, gusa muri iyi myaka 22 inshuro eshanu yasoreje ku mwanya wa kabiri harimo no mu myaka itatu iheruka.
Arsenal yatangiye kwitegura umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Bwongereza uzayihuza na Brentford ku wa 12 Gashyantare 2026.
Ni mu gihe Manchester City bihanganye ifitanye umukino na Liverpool kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, kuri Anfield.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *