skol

Ashaka ko bamurasa amatwi akaziba- Senateri Evode kuri Tshisekedi

Yanditswe: Monday 13, Oct 2025

featured-image

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko imyitwarire ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, igaragaza ko nta biganiro by’amahoro ashaka, ko icyamushobora ari uko AFC/M23 yamurasa, amatwi akaziba.

Uwizeyimana yongeye kugaruka ku myitwarire ya Tshisekedi n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025.

Yavuze ko ibyo Tshisekedi yatangarije mu nama ya Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi n’ikiganiro yagiranye n’Abanye-Congo baba muri iki gihugu ku Cyumweru, bigaragaza ko nta bushake bw’ibiganiro afite.

Muri iki kiganiro na diaspora y’Abanye-Congo, Tshisekedi yagaragaje ko ibyo yavugiye imbere y’Abanyaburayi muri Global Gateway Forum, ko ashaka amahoro, ko ashaka ubwiyunge n’u Rwanda, ari urwiyerurutso, kuko ngo yabivuze nk’utanga abagabo, ashaka ko amahanga abona ko atari we kibazo.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko ushingiye kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, ubona ko nta bushake afite haba mu gushyira mu bikorwa ibiganirwaho mu biganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC n’ibikubiye mu masezerano ya Washington, areba igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Kumenya aho ibintu byerekeza ku muntu nka Tshisekedi muri iki gihe biragoye, n’ibyo biganiro bya Doha wibuke ko yavuze ati sinzigera nganira na M23, avuga ko kuganira na M23 ari umurongo utukura […] uyu munsi muri kwa kwinyuraguramo kwe i Doha hari kubera ibiganiro, ariko ntibyadutangaza nubwo bushake budahari.”

Yakomeje avuga ko nta buryo amasezerano ya Doha yashyirwa mu bikorwa hatabanje kubahirizwa aya Washington, mu gihe Tshisekedi yatangiye kwanga gushyira mu bikorwa bimwe mu biyakubiyemo.

Ati “Wibuke neza ko ariya masezerano ya Doha hagati ya ya AFC/M23 na Leta ya Congo nayo ni kimwe mu bigize amasezerano ya Washington, amasezerano ya Washington rero kuyashyira mu bikorwa byagorana aya Doha atakunze nubwo atari mu bice byose, biracyagoranye rero.”

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko igishobora gutuma Tshisekedi acisha make ari uko yaraswaho bikomeye na AFC/M23.

Ati "Tshisekedi afite imyitwarire y’ubushotoranyi nubwo ayihakana, nibyo yahisemo ariko aba bahungu (AFC/M23) sinzi gahunda yabo, ariko akeneye ko bamurasa amatwi akaziba kuko ndabona aricyo kintu cyashoboka, naho ibindi byose byo kwirirwa muvuga ngo araganira byo ntabyo ashaka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa