Aterian PLC ikora mu by’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabonye ishoramari rya miliyoni 4,5$
Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

Ikigo Aterian PLC cy’Abongereza cyatangaje ko cyabonye miliyoni 4,5$ yo gushora mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Aterian ikorera imirimo mu bihugu birimo u Rwanda, Botswana na Maroc. Yibandaga ahanini ku bushakashatsi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yasobanuye ko aya mafaranga yakuye mu “kigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi n’imari” azayifasha kwagura ibikorwa byayo ku Mugabane wa Afurika.
Aya mafaranga azifashishwa mu bucuruzi bw’amabuye arimo Tantalum, Niobium na Gasegereti, mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko amasezerano hagati y’impande zombi abigena.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Aterian, Charles Bray, yatangaje ko aya mafaranga azafasha iki kigo gutera intambwe, kibe urwego rufite ubushobozi bwo kwinjiza bihoraho.
Ati “Kubona aya mafaranga ni intambwe ikomeye yo gufasha Aterian kuva ku rwego rw’ikigo cyibanda ku bushakashatsi gusa, ikagera ku rwego rw’ubucuruzi rufite ubushobozi bwo kwinjiza bihoraho.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko uretse kuba Aterian izagabanya gukenera amafaranga ahandi, imikorere yayo ivuguruye izayifasha gusigasira agaciro k’abanyamigabane, inongera ingamba z’ubucuruzi.
Aterian PLC ni yo yatahuye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ya Lithium nyuma y’ubushakashatsi yatangiye mu 2023.
Ubu bushakashatsi bwatumye ikigo Rio Tinto and Mining Exploration, ku bufatanye na Aterian, cyiyemeza gushora imari ya miliyo7,5 z’Amadolari mu bucukuzi bwa Lithium.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *