skol
fortebet

Athens: Gen. Muganga yaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugereki

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Thursday 08, May 2025

Athens: Gen. Muganga yaganiriye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Bugereki

Sponsored Ad

skol

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, kuwa Kabiri, itariki ya 6 Gicurasi, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bugereki, aho yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga mu by’umutekano n’ubwirinzi, DEFEA-25, imurikagurisha rya gisirikare ribera muri Athens.

Gen. Muganga yakiriwe kandi na mugenzi we, General Dimitrios Choupis, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cy’u Bugereki.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi.

Biteganyijwe ko Gen. Muganga aza gusoza uruzinduko rwe mu Bugereki kuri uyu wa Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa