Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yasohoye itangazo agaragaza ko atemera na gato ko Somaliland yamerwa nk’igihugu cyigenga, anashimangira ko AU ikomeje gushyigikira byimazeyo ubumwe n’ubusugire bw’ubutegetsi bwa Somalia.
Youssouf yavuze ko yakurikiranye ibiheruka kuba birebana na Somaliland abifiteho impungenge zikomeye, nyuma y’uko Israel ibaye igihugu cya mbere cyemeje ku mugaragaro ko Somaliland, agace kari karitandukanyije na Somalia, ari igihugu cyigenga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, yatangaje ko Israel na Somaliland byashyize umukono ashyigikira umubano wa dipolomasi wuzuye hagati y’impande zombi.
Youssouf yongeye gushimangira ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) udatezuka ku mwanzuro wawo wo gushyigikira ubumwe, ubusugire n’imipaka ya Somalia, ndetse unashyigikira byimazeyo ingamba z’ubuyobozi bwa Somalia zigamije kugarura amahoro, kubaka no gukomeza inzego za Leta, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bwuzuzanye bwa bose.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru, Netanyahu yavuze ko Israel ifite umugambi wo guhita yagura ubufatanye mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.
Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi, yavuze ko ibi bibaye “igihe cy’amateka”, ariko Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, yatangaje ko igihugu cye kibyamaganye byimazeyo kandi abisobanura nk’igitero Israel yagabye nkana ku busugire bwa Somalia.
Ati: “Muri uru rwego, Perezida wa Komisiyo yongeye gushimangira ku buryo budashidikanywaho ihame rimaze igihe kirekire kandi ridahinduka ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rishingiye ku mahame ateganywa mu Itegeko Shingiro rya AU, cyane cyane iryo kubaha ukudahindagurika kw’imipaka yasizwe n’ubukoloni, nk’uko byemejwe n’icyemezo cyafashwe mu 1964 cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU).
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washimangiye ko Somaliland ikiri igice kigize Repubulika Iharanira Ubumwe ya Somalia.
AU yagize iti: “Igerageza iryo ari ryo ryose rigamije guhungabanya ubumwe, ubusugire n’ubudahangarwa bw’imipaka ya Somalia rinyuranyije n’amahame shingiro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi rishobora gushyiraho icyitegererezo kibi gifite ingaruka nini ku mahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *