AU yashyigikiye ko Perezida Faure Gnassingbé aba umuhuza mu biganiro bya RDC n’u Rwanda
Yanditswe: Monday 07, Apr 2025

Umuryango wa Afurika Yunze wagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera intambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ku wa 24 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.
Actualite yanditse ko Lourenço yagejeje bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe dosiye ya Faure Gnassingbé nk’umukandida ku mwanya w’umuhuza, bayisuzuma binyuze mu nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga barayishyigikira.
Kugira ngo Faure Gnassingbé atangire izi nshingano bisaba ko Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma igomba kumwemeza.
Inama yasuzumiwemo igitekerezo cya Lourenço yahuje abayobozi batandukanye muri Afurika barimo Perezida Mohamed Ghazouani wa Mauritanie, John Dramani Mahama wa Ghana, Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza, Tanzania n’Abayobozi ba Komisiyo ya AU.
AU yiyemeje ko izakomeza gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, no guhamagarira impande zose zirebwa n’ikibazo kugira uruhare gushakira hamwe ibisubizo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *