skol
fortebet

AU yavuze ku cyemezo cya Amerika gikumira abo mu bihugu bya Afurika kwinjirayo

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wakebuye ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakumiriye abanyamahanga barimo abaturuka mu bihugu byinshi bya Afurika.

Sponsored Ad

Komisiyo ya AU yatangaje ko nubwo uyu muryango wubaha uburenganzira bw’ibihugu bwo kurinda imipaka yabyo ndetse n’abaturage, Amerika ikwiye gufata ibyemezo mu buryo butabogamye, bishingiye ku bimenyetso, kandi bijyana n’umubano uri hagati yayo na Afurika.

Yagize iti “Iyi Komisiyo ihangayishijwe n’ingaruka mbi iki cyemezo gishobora kugira ku mubano w’abaturage, ku burezi, ubucuruzi ndetse n’umubano wagutse ushingiye kuri dipolomasi wubatswe mu myaka myinshi. Afurika na Amerika bifite inyungu ibihuza mu guharanira amahoro, iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga.”

Komisiyo ya AU yasabye ubutegetsi bwa Amerika kuganira mu buryo bwubaka n’ibihugu bya Afurika bwafatiye iki cyemezo, byaba ngombwa hakabaho ubufatanye mu gukemura ibi bibazo byatumye gifatwa.

Perezida Trump yasobanuye ko yafashe iki cyemezo abitewe n’impamvu zirimo igitero giherutse kugabwa mu gace ka Boulder muri Colorado, kuko ngo byagaragaye ko abanyamahanga badafite ibyangombwa ari bo bakora ubugizi bwa nabi.

Trump yagaragaje ko abanyamahanga badafite ibyangombwa ari bo bakora ubugizi bwa nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa