Ibihugu byinshi byo mu karere ka Aziya na Pasifika byatewe impungenge nyuma y’uko Ubushinwa butangaje ko bwagerageje misile iraswa iri mu bwato bw’intambara bwo munsi y’amazi bukoresha ingufu za nikleyeri, ikaba yarashwe yerekeza mu majyepfo y’Inyanja ya Pasifika.
Beijing, umurwa mukuru w’Ubushinwa, yavuze ko icyo kigeragezo cyakozwe hifashishijwe umutwe wa misile utari urimo ibisasu nyabyo.
Iri tangazo ryasohotse hashize amasaha make gusa Australia isinye amasezerano akomeye y’ubufatanye mu by’umutekano n’igihugu cy’abaturanyi cya Fiji, giherereye mu karere ka Pasifika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Australia yavuze ko icyo gikorwa cy’Ubushinwa gishobora guhungabanya umutekano n’ituze byo mu karere k’amajyepfo y’Inyanja ya Pasifika.
Ku rundi ruhande, Nouvelle-Zélande (New Zealand) yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’icyo kigeragezo cya misile. Ubuyapani na bwo bwagaragaje impungenge nk’izo.
Ku ruhande rwabwo, Ubushinwa buvuga ko bwari bwabanje kumenyesha ibihugu byagombaga kumenyeshwa iby’icyo kigeragezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *