Australia yiyunze ku bihugu bizashyigikira ubwigenge bwa Palestine mu Nteko Rusange ya Loni
Yanditswe: Monday 11, Aug 2025
Nyuma y’uko u Bufaransa buherutse gutangaza ko mu Nteko Rusange ya Loni iteganyijwe kubera i New York muri Nzeri 2025, buzatangaza ko bushyigikiye umugambi wo kwigenga kwa Palestine, Australia na yo yiyunze kuri iki gihugu cyo mu Burayi.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko Palestine imaze imyaka agahishyi ihanganye na Israel igomba kugirwa igihugu.
Ni icyemezo gikomeje gushyira igitutu kuri Israel n’ibihugu biyishyigikiye birangajwe imbere na Amerika, cyane ko u Bwongereza na Canada na byo biherutse kwemeza ko bishyigikiye ko hashyirwaho Leta ya Palestine.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yagize ati “Australia izemeza Leta ya Palestine mu Nteko Rusange ya Loni izaba ibaye ku nshuro ya 80 iteganyijwe muri Nzeri. Ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu gushaka amahoro binyuze mu gushaka igisubizo kinyuze mu gushyiraho ibihugu bibiri, guhagarika intambara muri Gaza no kurekura abashimuswe.”
Nyuma y’inama y’abaminisitiri, Albanese yavuze ko yafashe icyo cyemezo ishingiye ku busabe bw’ubuyobozi bwa Palestine bwijeje ab’i Canberra ko umutwe wa Hamas utazahabwa umwanya mu gihe Palestine yaba yemejwe nk’igihugu.
Ati “Gushyiraho ibihugu bibiri ni bwo buryo butanga icyizere mu guca burundu ubugizi bwa nabi bumaze igihe bwarimakajwe mu Burasirazuba bwo Hagati. Bizahagarika intambara binashyire iherezo ku bibazo byo kubaho nabi kw’abo muri Gaza bagiye kwicwa n’inzara.”
Albanese kandi yavuze ko ku wa 8 Kanama 2025 yanateye intambwe aganira na mugenzi we wa Israel, Benjamin Netanyahu amubwira ko hakenewe igisubizo gishingiye kuri politiki aho gushakira igisubizo mu ntambara.
Mu cyumweru gishize kandi Australia yanenze yivuye inyuma umugambi wa Israel wo kwigarurira Gaza ikayigenzurisha ingufu za gisirikare.
Albanese yavuze ko icyemezo cyo kwemeza Leta ya Palestine cyanaturutse ku buryo Netanyahu yimye amatwi abantu bose bose bamusabaga kutijandika mu byaha by’intambara muri Gaza.
Ati “Guverinoma ya Netanyahu ishaka kuburizamo uburyo bwo gushyiraho ibihugu bibiri, binyuze mu kwihutira gushaka kwigabiza no kwigarurira ibice bya Palestine.”
Albanese yashimangiye ko Palestine yiyemeje guhindura uburyo bw’imiyoborere, igashyira imbere demokarasi, hakimakazwa uburyo bw’amatora, no kwima umwanya Hamas imaze igihe igenzura Gaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *