Abahinzi bo mu turere dutandukanye twa Australie bari mu bihe bikomeye nyuma yo kwibasirwa n’imbeba nyinshi ziri kurya imyaka yabo mbere y’uko imera, ndetse zininjira no mu ngo zabo.
Iki kibazo kije cyiyongera ku zindi mbogamizi zari zisanzwe zibugarije zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi n’ifumbire, byatewe n’umwuka mubi w’intambara yo muri Iran.
Iki cyorezo cy’imbeba cyatangiye kugaragara cyane mu Burengerazuba bwa Australie mu kwezi kwa Werurwe 2026, ariko nyuma gikwirakwira no mu majyepfo y’igihugu, aho abahinzi benshi batangiye gutaka igihombo gikabije.
Damian Ryan, umaze imyaka isaga 50 akora ubuhinzi, yatangaje ko buri munsi afata imbeba ziri hagati ya 20 na 30 mu nzu ye, ndetse zigera ku 150 mu bubiko bw’ibikoresho bye.
Undi muhinzi, Belinda Eastough, ufite ubuso bunini buhingwaho bungana na hegitari 5.500, yavuze ko ubwiyongere bw’imbeba bwatewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu mwaka ushize. Ibyo byatumye haboneka ibiryo byinshi mu mirima, bituma zororoka ku bwinshi.
Yasobanuye ko hari imyaka yasigaye mu murima itasaruwe neza, igahinduka ibiryo by’imbeba, bityo zigakomeza kwiyongera mu buryo bukabije.
Bamwe mu bahinzi bagaragaje ko hari aho usanga imbeba ziri hagati ya 8.000 na 10.000 kuri hegitari imwe, ibintu bavuga ko bidasanzwe ugereranyije n’ibyo bigeze guhura na byo mbere.
Izo mbeba zigaragara cyane nijoro, zikarya imbuto abahinzi baba bateye zitaramera, ku buryo akenshi biba ngombwa ko bongera gutera inshuro nyinshi.
Abahinzi bavuga ko iki kibazo kirenze kure icyabaye mu 2021, ndetse ko kitagarukira ku bihombo byo mu buhinzi gusa, ahubwo kigira n’ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.
Umwe mu bahinzi yagize ati: “Nijoro imbeba ziba ziruka mu gisenge no mu nzu hose, bigateza urusaku n’umunuko ukabije, bikatubuza no gusinzira neza.”
Umushakashatsi Steve Henry wo mu kigo CSIRO yavuze ko ubusanzwe ikibazo cy’imbeba gifatwa nk’igikomeye iyo hari nibura imbeba 800 kuri hegitari imwe. Icyakora, imibare abahinzi batanga igaragaza ko ubu icyo gipimo cyararenzwe cyane.
Yongeyeho ko imbeba zororoka vuba cyane, kuko zitangira kubyara zifite ibyumweru bitandatu gusa, kandi imwe ishobora kubyara abana benshi mu gihe gito, bigatuma umubare wazo wiyongera ku muvuduko munini.
Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, ubuyobozi bwa Australie bwemereye abahinzi gukoresha umuti wica imbeba uzwi nka Zinc Phosphide 50. Nanone, bafite icyizere ko imvura iteganyijwe ishobora kugabanya ubwinshi bw’izo mbeba.
Nubwo hari ingamba zafashwe, abahinzi bakomeje gusaba ubufasha bwihuse, kuko bavuga ko batagize icyo bakora vuba, igihombo gishobora kurushaho kwiyongera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *