Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yasubije Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko igihugu cye kidakangika ku buryo cyakwemera kumanika amaboko imbere ya Israel.
Ku wa 17 Kamena 2025, Trump yatangaje ko ahantu Ayatollah yihishe hazwi, bityo ko uwashaka kumwica byamworohera, ariko ko ubu nta gahunda yo kumwica ihari.
Yagize ati “Tuzi ahantu uwitwa ’Umuyobozi w’Ikirenga’ yihishe. Ni igipimo cyoroshye ariko aho ari aratekanye. Kuri ubu ntabwo tugiye kumukuraho (kwica!) ariko ntidushaka ko misile ziraswa ku basivili cyangwa abasirikare ba Amerika. Ukwihangana kwacu kuri kuba guke.”
Mu gihe Israel ikomeje kwica abasirikare bakuru ba Iran kuva yatangira ibikorwa yise ‘Rising Lion’ tariki ya 13 Kamena, Trump yasabye Iran kwemera ko yatsinzwe, ati “Kumanika amaboko nta mananiza.”
Imbere y’Abanya-Iran baririmbaga bati “Urupfu kuri Amerika, urupfu kuri Israel!”, Ayatollah wasomeraga ingingo z’ubutumwa bwe ku rupapuro ruzinze, yatangaje ko abazi neza Iran bazi ko itajya ihabwa ubutumwa mu mvugo yo gukanga.
Ati “Abanyamerika bamenye ko Iran itajya imanika amaboko, kandi nibivanga mu rwego rwa gisirikare rwose hazangirika ibyo batazashobora gusana. Abanyabwenge n’abazi Iran, abaturage bayo n’amateka yayo ntabwo babwira iki gihugu bakoresheje ururimi rwo gukanga.”
Khamenei yavuze ko Israel yashoboye kwica abasirikare bakuru ba Iran bigizwemo uruhare rw’urwego rwayo rushinzwe ubutasi (Mossad), ubutasi bwa Amerika (CIA) ndetse n’ubw’u Bwongereza (MI6) kandi ngo ibi bihugu ni byo biyoboye umugambi wa Amerika wo gusenya igihugu cye.
Ubwo Israel yatangiraga kurasa muri Iran tariki ya 13 Kamena, ubuyobozi bwayo bwayishinjaga gutunganya Uranium nyinshi irenze ikenewe mu bikorwa bya gisivile, gahunda yayo ikaba yari ukuyikoresha mu gukora intwaro kirimbuzi izifashisha mu kurimbura Israel.
Mu biganiro byahuzaga Amerika na Iran, ubutegetsi bwa Trump bwasabaga iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya guhagarika gutunganya Uranium iri ku rwego rwo gukoramo intwaro kirimbuzi, gusa Khamenei yatangaje ko guhagarika 100% kuyitunganya byabangamira inyungu z’abaturage be.
Ati “Uyu mugambi mubi wa Leta z’abirasi cyane cyane Amerika n’ubutasi buzwi kandi bwubashywe cyane ku Isi nka CIA, MI6 y’u Bwongereza na Mossad ya Leta y’Aba-Sionistes. Repubulika ya Kisilamu ya Iran izahangana n’uyu mugambi n’ubushotoranyi buturuka impande n’impande kandi izawusenya.”
Yasobanuye ko nubwo hari uyu mugambi, imbaraga za Iran zakomeje kwiyongera haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ati “Ndagira ngo menyeshe Abanya-Iran n’abandi bose bashaka kumenya ibijyanye na Iran ko kuva uyu munsi, Imana ibidufashijemo ikanatuyobora, tuzakomeza kugira imbaraga kurushaho.”
Iran na yo ikomeje kugaba ibitero mu mijyi itandukanye ya Israel mu rwego rwo kwihorera. Isobanura ko mu byo yangije harimo ibikorwaremezo by’igisirikare.
Ayatollah yatangaje ko Iran itazigera imanika amaboko

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *