skol
fortebet

Ayra Starr na Tems bahuriye muri filime itegerejwe na benshi Children of Blood and Bone

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 28, Jul 2026

Ayra Starr na Tems bahuriye muri filime itegerejwe na benshi Children of Blood and Bone

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, yongerewe icyizere mu ruganda rwa sinema nyuma yo guhabwa inshingano zo kuba Executive Music Producer wa filime Children of Blood and Bone. Uretse kuyobora ibikorwa byose by’umuziki w’iyi filime, yanahawe inshingano zo kuyihimbira indirimbo eshatu z’umwimerere.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’ibirori byo kumurika trailer ya mbere y’iyi filime byabereye i New York, aho umuyobozi wayo Gina Prince-Bythewood yemeje ko Tems ari we uzagenzura ibikorwa byose birebana n’umuziki, kuva ku ndirimbo zizakoreshwa kugeza ku buryo soundtrack yose izategurwa.

Ibi bibaye mu gihe trailer ya mbere y’iyi filime yamaze gusohoka, ikaba yaranagaragayemo bwa mbere umuhanzikazi Ayra Starr nk’umukinnyi wa filime. Ni intambwe ikomeye kuri we, kuko ari ubwa mbere agaragaye mu mwuga wo gukina filime ku rwego mpuzamahanga.

Mu mashusho ya teaser yasohotse, humvikanamo kandi indirimbo ya Tems yitwa "Me & U", ibintu byatumye abakunzi b’umuziki n’abategereje iyi filime barushaho kugira amatsiko y’ibizayigaragaramo.

Children of Blood and Bone ni filime yakozwe na Paramount Pictures, ishingiye ku gitabo cyamamaye cyanditswe na Tomi Adeyemi. Iyi filime izagaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Viola Davis, Idris Elba, Cynthia Erivo, Chiwetel Ejiofor, Lashana Lynch, Richard Mofe-Damijo, Damson Idris, ndetse na Ayra Starr.

Biteganyijwe ko iyi filime izatangira kwerekanwa mu mazu ya sinema ku wa 15 Mutarama 2027, ikaba iri mu zikomeje gutegerezanyizwa amatsiko menshi kubera inkuru ishingiye ku muco n’ibitekerezo bya Afurika ndetse n’itsinda ry’ibyamamare byayikinnye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa