skol
fortebet

Ba Gen. Nyakarundi na Agyapong baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati ya RDF na GAF

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ku wa Gatatu yakiriwe anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, Maj Gen William Agyapong.

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ba Jenerali bombi “baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF (Igisirikare cya Ghana) na RDF (Igisirikare cy’u Rwanda).”

Nyakarundi kuva ku wa Mbere ari i Accra muri Ghana, aho yitabiriye Inama y’Abagaba bakuru mu Ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika (African Land Forces Summit -ALFS) iri kuhabera.

Ni inama yatangiye ku wa 07 Mata, ikaba igomba gusozwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata.

Iyi nama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Amerika muri Afurika n’Ingabo za Ghana, mu rwego rwo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa