Ba Perezida 2 baburiye Ndayishimiye ku mugambi we wo gutera u Rwanda
Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko aherutse guhamagarwa na ba Perezida b’ibihugu bibiri byo mu karere, bakamuburira ku mugambi wo gutera u Rwanda amaze igihe afite.
Ni nyuma y’andi makuru amaze iminsi avuga ko u Burundi bwaba bumaze igihe buhabwa n’u Bubiligi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byo kwifashisha muri uriya mugambi, mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mugambi kandi unavugwamo n’ibindi bihugu, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Afurika y’Epfo, Tanzania ndetse n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Amakuru yizewe BWIZA yahawe n’abantu bazi cyangwa begereye iki kibazo, avuga ko ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na William Samoei Ruto wa Kenya baheruka guhamagara Ndayishimiye, bakamusaba kwitondera uriya mugambi.
Bivugwa ko Perezida Museveni yaburiye Ndayishimiye ko abari kumukoresha ngo azatere u Rwanda bamushuka, ndetse ko bizarangira yicujije. Ngo yamuburiye kandi ko niba ashaka ko ubutegetsi bwe burangira yatera u Rwanda.
Ruto bivugwa ko yahamagaye Ndayishimiye mbere y’uruzinduko aheruka kugirira i Ouagadougou muri Burkina Faso, amakuru akomeza avuga ko yaramweruriye ko atazi u Rwanda, ndetse ko mu minsi itatu gusa aruteye intambara yaba irimo kubera i Bujumbura we arimo guhungira muri Tanzania.
Ngo yanabwiwe ko niba azi ukuntu abarwanyi ba M23 bakomeye, ingabo z’u Rwanda zikomeye nka bo inshuro ijana. Perezida Museveni we ngo yihanangirije mugenzi we w’u Burundi, amumenyesha ko akarere kadakeneye izindi ntambara.
Perezida Evariste Ndayishimiye arateganya gutera u Rwanda, mu gihe hashize igihe kirekire umubano hagati ya Gitega na Kigali utameze neza. Ibibazo bya politiki byadutse mu Burundi kubera manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza byagize ingaruka mbi ku mubano mwiza wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Kuva muri Mata 2015, u Rwanda rwakiriye impunzi zirenga 70,000 z’Abarundi. Muri izi mpunzi, harimo abanyapolitiki barwanyije manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza birangira bagiye mu buhungiro. Kuva ubwo u Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira abari inyuma y’uyu mugambi wapfubye, ndetse kuva myaka ibiri ishize Gitega yakunze gushinja Kigali gutoza inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo.
Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutera utwatsi, rushimangira ko nta nyungu rufite mu bibazo by’u Burundi. Mu mwaka ushize wa 2025 bwo Ndayishimiye yakunze kumvikana ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye ruciye muri RDC, aburira amahanga ko natarufatira ingamba “intambara izaba iya rusange”.
Ndayishimiye kandi mu kiganiro yigeze guha BBC, yavuze ko “u Rwanda nirushima gutera i Bujumbura ruciye muri Uvira, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo”.
Uyu mugabo kandi yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda rudafite igisirikare gikomeye kurusha icye, ndetse mu mezi ashize yumvikanye avuga ko yigeze kurwana n’ingabo zarwo bikarangira azinesheje. Ni amagambo Perezida w’u Burundi yakunze kuvuga, mu gihe kuva mu myaka mike ishize igihugu cye gikomeje kugirana umubano udasanzwe n’umutwe wa FDLR na wo umaze igihe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ugakuraho ubutegetsi.
Uwo umugambi Ndayishimiye ubwe yeruye ko ashyigikiye, ubwo ku wa 21 Mutarama 2024 yarimo aganira n’urubyiruko rw’i Kinshasa, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe yavuze ko kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika leta yabo biteye impungenge, yungamo ko kubona umuyobozi w’igihugu cy’igituranyi akora ibintu nk’ibyo ndetse akabikorera ku rubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari amahano kandi bikaba binyuranyije n’amahame y’uriya muryango.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rushinja abayobozi b’u Burundi kwakira inyeshyamba za FDLR, umutwe ufitanye isano n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, usanzwe ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo. Kuri ubu amakuru avuga ko kugira ngo umugambi w’u Burundi wo gutera u Rwanda uzagende neza, iki gihugu cyasabye u Bubiligi ubufasha burimo ubw’intwaro zigezweho ndetse n’ubw’irinzi bw’ibitero byo mu kirere, mbere yo kubuha intwaro ziganjemo izari zimaze igihe kirekire mu bubiko.
U Burundi kandi bwabwiye u Bubiligi ko kugirango bigende neza bwafatanya na FDLR.
Amakuru avuga ko kuri ubu bwamaze guhabwa drones zibarirwa mu 5,000 ndetse n’imbunda ziganjemo izirasa kure, ndetse bukaba bwateguye ingabo 50,000 zigomba kwifashishwa muri iyo ntambara ku Rwanda. U Bubiligi bukomeje gushyirwa mu majwi mu mugambi wo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma y’uko muri Werurwe 2025 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano na bwo.
Byari nyuma yo kubushinja kurutesha agaciro “yaba mbere no mu gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
Rwabushinje kandi gufata uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *