skol

Babiri baciye mu rihumye abarinda Perezida Ruto

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Mu cyumweru kimwe, abaturage babiri baciye mu rihumye abarinda Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, bituma umutekano we mu gihe ari mu bantu benshi wibazwaho.

Ku wa 6 Gashyantare 2026, ubwo Perezida Ruto yahaga igishoro cya miliyoni 147 z’Amashilingi urubyiruko rurenga 5.800 rwari rwateraniye ku kibuga cy’ibirori cya Mombasa, umwe yacitse abashinzwe umutekano, amugeraho, aramusuhuza.

Abashinzwe umutekano bagerageje kwirukana uyu musore, ariko Perezida Ruto arababuza, aramubwira ati “Urategereza gato, reka mbanze nkemure ibya bano, turaza kuvugana.”

Byagaragaye ko uyu musore witwa Jeremiah nta mugambi mubi yari afite, kuko nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu amusezeranyije kumutega amatwi, yarishimye, ajya kwicara.

Ku wa 12 Gashyantare, ubwo Perezida Ruto yahuraga n’urubyiruko rwo mu karere ka Wajir, undi muturage yagiye yiruka amusanga, ariko ubwo yari hafi kumukoraho amuturutse inyuma, abashinzwe umutekano baramufata, Umukuru w’Igihugu arikanga ati “Eeeh! Gake gake. Mumureke!”

Uyu musore witwe Abdi yabwiye abanyamakuru ko nta mugambi yari afite wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko yashakaga kumusuhuza, akamugezaho umugambi afite ku matora ateganyijwe mu 2027.

Abdi yagize ati "Yaje hafi saa sita n’iminota, ndategereza, ndategereza, ndagerageza ariko biranga. Kubera ko yavugaga mu ncamake, nta kundi nari kubigenza. Nashakaga kumusuhuza gusa no kumubwira umugambi wanjye ku matora ya 2027 kuko nshaka kwiyamamaza. Naguye, baramfata. Ishati yanjye yacitse ho gato.”

Uyu muturage yatangaje ko nyuma yo kugerageza gusuhuza Perezida Ruto, atagize amahirwe yo guhura na we ariko ko afite icyizere ko umunsi umwe bizakunda. Ku batunguwe n’imyitwarire ye, yavuze ko atatekerezaga ko bigera ku rwego byagezeho.

Abdi yatangaje ko nta mugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa