Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$.
Ni nguzanyo iri mu byiciro bibiri birimo icya miliyoni 20$ azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza ava mu Ruganda rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana na miliyoni 25$ azanyuzwa muri Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse.
Amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na BADEA yashyizweho umukono kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025 i Kigali.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Godefrey Kabera; Umuyobozi Mukuru wa BRD, Sayinzoga Kampeta Picthette, mu gihe ku ruhande rwa BADEA, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo, Fahad Abdullah Aldossari.
Kabera yashimye ubu bufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi.
Yavuze ko BADEA isanzwe ikorana n’u Rwanda aho yanarufashije mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda nk’uwa Huye-Kitabi, Nyagatare-Rukomo na Rubengera-Gisiza.
Yakomeje avuga ko iyo nguzanyo izishyurwa kugeza mu myaka 20 iri imbere ariko ko ari nziza kuko ifite inyungu nto ugereranyije n’izindi.
Ati: “Ni amafaranga y’inguzanyo ariko zidahenze. Adufasha kugira ngo tubashe gukomeza inzira turimo y’amajyambere nk’uko tubifite muri gahunda yacu ya NST2 na Vision 2050 aho twifuza ko u Rwanda rugera mu bihugu biteye imbere."
"Ni inguzanyo nziza zifite igiciro kitari hejuru ugereranyije n’izindi zishobora kuba zahenda kubera ko zijyanye n’ibiciro biri hejuru by’inguzanyo.”
Kabera yavuze ko ubu u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwishyura umwenda w’ibihugu by’amahanga kuko ibipimo bigaragaza ko rufite ubushobozi bwo kwishyura imyenda ruhabwa.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Sayinzoga Kampeta Picthette, yavuze ko inguzanyo bahawe izafasha mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo ziri ku nyungu nto no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Ati: “Iyi nguzanyo izibanda cyane ku bagore n’urubyiruko n’abikorera mu byo kohereza ibicuruzwa mu mahanga no mu rwego rw’inganda. Ni inguzanyo zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu na NST2."
"Twishimiye ko nyuma yo kubona ayo mafaranga bizadufasha kugira ngo abikorera nabo bayabone. Kenshi ntabwo aba ahenda nk’uko biba bimeze mu bindi bigo by’imari kandi bikanadufasha kuyaha abantu nk’inguzanyo y’igihe kirekire kigera ku myaka irindwi.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Asaph Kabasha, yavuze ko imirimo yo kwagura uruganda rwa Karenge ruherereye i Rwamagana yatangiye ndetse igeze kuri 18%.
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzagira ubushobozi bwo gutunganya ingano y’amazi ingana meterokibe 48000 buvuye kuri 12000 ruriho kandi bizagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu bice by’Intara y’Iburasirazuba.
Kabasha yashimangiye ko iyo nguzanyo izabafasha mu bikorwa byo gusaranganya amazi ku baturage.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BADEA, Fahad Abdullah Aldossari, yashimye gukorana n’u Rwanda, yemeza ko guhera mu 1974 iyi banki imaze guha u Rwanda arenga miliyoni 300$ mu mishinga itandukanye by’umwihariko mu kwagura ibikorwaremezo.
Yashimangiye ko biteze umusaruro mu mikoranire y’impande zombi, cyane ko imishinga bakorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika byagaragaye ko yagiye igira inyungu ku baturage.
Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 45$

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *