skol
fortebet

Bakorana umuhate ntagereranywa- Gen. Mamadou wa Centrafrique ku Ngabo z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, General Zephirin Mamadou yatangaje ko mu bihumbi by’ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu nta zinganya ibigwi n’abasirikare b’u Rwanda baba abari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’abagiyeyo kubera ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2024 nyuma y’umuhango wo kwinjiza mu ngabo icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 634 batojwe na RDF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, General Zephirin Mamadou yatangaje ko ubufatanye hagati y’ingabo z’impande zombi butagarukira ku butumwa bwo kugarura amahoro gusa.

Ati “Bavandimwe bo mu Rwanda dukorana mu bintu byinshi, si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy’abavandimwe bacu bo mu ngabo z’u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n’abaje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi yatangaje biteguye gukomeza gukorana n’ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy’abasirikare bakuru.

Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi “ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy’igihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa