skol

Bakoresha ubuhanuzi bw’ikinyoma nk’iturufu yo gufata bugwate abashaka gutaha - Abahoze muri FDLR biniguye

Yanditswe: Thursday 30, Oct 2025

featured-image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yahaye ikaze abantu 143 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro nyuma y’igihe bahabwa amasomo abategura gusubira mu buzima busanzwe, abasaba kwisanga mu muryango Nyarwanda, bashyira imbere ubumwe.

Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Kane, mu muhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, barimo n’abahoze mu mutwe wa FDLR ku nshuro ya 75, wabereye mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze.

Yagize ati: “Turabasaba kuzirikana ko ubumwe n’ubudaheranwa bwacu ari umusingi w’ibyubatswe byose kandi kirazira kubitatira. Mwirinde icyakongera kubasubiza mu bibi."

Abasezerewe bahawe n’amasomo y’ubumenyi-ngiro mu bwubatsi, gusudira, amashanyarazi, gukora amazi, ubukanishi, ubudozi no gutunganya umusatsi.

Banahawe ibikoresho by’ibanze bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Umwe muri aba, ni uwitwa Mbale Hafashimana wahoze ari umusirikare muri FDLR, wavuze ko FDLR ikoresha amadini kugira ngo ibeshye kandi itinze abashaka gusubira mu Rwanda.

Yagize ati: "Bishakamo abapasitori bagakoresha ubuhanuzi bw’ikinyoma nk’iturufu yo gufata bugwate abashaka gutaha, bavuga ko Imana izabacira inzira yo gusubira mu Rwanda."

Ni mu gihe mugenzi we, Mukamana Claudine, umugore w’uwahoze ari Jenerali Ruhinda wa FDLR utakiriho, yashishikarije abagituye mu mashyamba gushyira intwaro hasi no kugaruka mu Rwanda.

Ati: "Igihe nafashe umwanzuro wo gutaha, numvaga amakuru y’ibinyoma avuga ko twari twarafashwe cyangwa tukicwa n’u Rwanda. Ariko ndi hano kugira ngo nshimangire ko ndi muzima kandi mbana n’umuryango wanjye mu Rwanda. Ndashishikariza abandi gutaha, aho kuba mu buzima bubi bwo mu ishyamba."

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valérie Nyirahabineza, yavuze ko mu gihe bamaze mu Kigo cya Mutobo, bafashwe neza, abana babo bitabwaho, bava mu mirire mbi, bahabwa n’ubundi bufasha.

Yakomeje agira ati: "Turabahamagarira Abanyarwanda bose bagize FDLR n’imitwe iyishamikiyeho kurambika intwaro, bagataha. Nka RDRC, twiteguye kubakira, kubezerera, tukabafasha kwisanga mu buzima busanzwe.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2025, RDRC irabaherekeza, ikabashyikiriza uturere bakomokamo hirya no hino mu gihugu. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwakanguriwe kubakira neza, mu gihe bo (abasubiye mu buzima busanzwe) basabwe kubana neza n’abo basanze.

Kuva mu 2001, RDRC imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abagera ku 143 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe

Batanze ubuhamya bw’ubuzima bushaririye banyuzemo, bahamagarira abakiruka mu mashyamba kwihutira gutaha mu rwababyaye

Abamaze igihe batashye bamuritse ibyo bamaze kugeraho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yabahaye ikaze, abasaba kwirinda icyabasubiza inyuma

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valérie Nyirahabineza, yashishikarije abatarataha gutaha kuko biteguye kubakira neza

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi

Byari ibyishimo gusa gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa