skol

Ban Ki-moon agiye gushyirwa mu bayobozi bwa Kaminuza ya Yonsei ikorana n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Ban Ki-moon wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro n’Umwarimu w’Ikirenga mu Kigo cy’Ubushakashatsi kuri Afurika muri Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda.

Amakuru ahari avuga ko ku wa 19 Ukuboza 2025 ari bwo iki cyemezo cyafashwe.

Iyi kaminuza iri guteganya kumwakira ku mugaragaro mu mpera z’uku kwezi cyangwa muri Werurwe uyu mwaka.

Mu nshingano ze nshya, harimo gukoresha ubunararibonye n’ububasha afite mu gufasha umugabane wa Afurika kwaguka mu bijyanye n’ubushakashatsi no kugira uruhare mu bikorwa binyuranye ku rwego mpuzamahanga.

Ubu bufatanye bugamije kurenga amasomo asanzwe, hakubakwa imikoranire hagati ya Afurika n’indi migabane mu buryo bwagutse mu nzego nk’ikoranabuhanga, ubuvuzi, uburezi, AI n’ibindi.

Intego ni ugutuma Afurika idasigara inyuma mu iterambere ry’Isi.

Mu kazi ke kose, Ban yakunze guharanira ko ibibazo bikomeye byugarije umugabane wa Afurika byakemuka, birimo imihindagurikire y’ikirere, amakimbirane, n’uburenganzira bw’impunzi.

Yitezweho kuba ikiraro gihuza iyi kaminuza n’ibihugu byose bya Afurika, aho azafasha guhindura iki Kigo cy’Ubushakashatsi kuri Afurika urubuga mpuzamahanga mu bushakashatsi n’ubufatanye mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Afurika muri Kaminuza ya Yonsei, Bang Yeon-sang, yavuze ko "Iyi kaminuza irimo kugerageza kubaka ubufatanye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye na siyansi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, AI n’ibindi.”

Kaminuza ya Yonsei ni imwe mu zikomeye kandi zizwi cyane muri Koreya y’Epfo, ikaba iherereye i Seoul.

Yashinzwe mu 1885. Izwi cyane kubera ireme ry’uburezi, ubushakashatsi buhanitse n’ubufatanye mpuzamahanga.

Isanzwe ifite imikoranire n’u Rwanda, aho yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda muri Nzeri 2025 yo guteza imbere ubushakashatsi rusange, gusangizanya abarimu n’abanyeshuri no guhanga udushya.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku ya 24 Nzeri 2025, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 140 ya Kaminuza ya Yonsei.

Mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, Prof. Dong-Sup Yoon n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’impande zombi.

Icyo gihe Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko “Ibiganiro byabo byibanze ku gushyira imbaraga mu bufatanye bwa Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu guhanahana ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi mu burezi.”

Mu 2024 Kaminuza ya Yonsei yahaye Perezida Paul Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] y’icyubahiro, mu Ishami ry’Imiyoborere rusange [Public policy and Management].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa