skol

Bansize amasaha atanu bazi ko napfuye Ubuhamya bw’abagizweho ingaruka n’imyigaragambyo muri Tanzania

Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aherutse gushyiraho Komisiyo ishinzwe kureba no kugenzura ingaruka imyigaragambyo yabereye muri iki gihugu nyuma y’amatora, yagize ku baturage.

Iyi komisiyo iyobowe na Muhammed Chande Othman wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yagiye igaragaza bumwe mu buhamya bubabaje bw’abagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo.

Umwe mu batanze ubuhamya ni umukecuru w’imyaka 75, Aurelia Joseph, warasiwe iwe mu rugo akajyanwa ku bitaro bya Mwananyamala, aho yamaze amasaha atanu nta bufasha ahawe bibwira ko yapfuye.

Ati “Bambonye ari uko ntangiye gukorora nibwo abaganga bavuze bati ‘bite by’uyu mukecuru, aracyari muzima?’”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko yahise ashyirwa mu cyumba kirimo izindi ndembe zigera kuri 20, aho abashinzwe umutekano baje bakirukana abantu bose bafite ibikomere by’amasasu babashinja kugira aho bahurira n’imyigaragambyo yabaye.

Aurelia avuga ko yahise ajya ku bindi bitaro naho akabura umuganga ibyatumye yitabaza imiti ya gakondo ariko ibisigazwa by’amasasu bikamusigara mu mubiri ku buryo afite ubumuga n’uburibwe buhoraho.

Si uyu mukucuru gusa kandi n’abandi nka Veronica Lyimo, wapfushije umugabo we nyuma y’uko arashwe yajyanwa kwa muganga agatinda kwitabwaho akarinda apfa, ibyabaye no kuri Rahma Said wabuze umuhungu we.

Izi ngaruka kandi zageze no ku bukungu bw’abantu aho nka Juma Matari w’imyaka 25, yahombejwe arenga miliyoni 60 z’amashilingi, nyuma y’uko iduka rye ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga rihasuwe.

Iyi komisiyo izazenguka igihugu cyose ikusanya amakuru mu buturage y’ingaruka bagizweho n’imyigaragambyo kugira ngo bafashwe ndetse hashyirweho na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira muri Tanzania habaye imyigaragambyo ahanini bitewe no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa