skol
fortebet

Barack Obama yemeje ko ashyigikiye kandidatire ya Harris Kamala ku mwanya wa Perezida

Yanditswe: Friday 26, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Muri ibi bihe by’ingenzi ku gihugu cyacu, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo atsinde mu Ugushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.”

Ni nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aherutse gutangaza ko yavuye mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.Ni icyemezo atangaje mu gihe habura amezi ane ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024.

Kamala Harris kugeza ubu ni Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba aherutse gutangwaho umukandida na Perezida Joe Biden, we utazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Icyemezo cya Perezida Joe Biden kigiye ahagaragara nyuma y’uko abayobozi batandukanye muri Amerika bari bamaze iminsi bamugira inama ko akwiye kuva mu bikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa