skol
fortebet

Baradutoteza kandi bakangiza nkana isura y’ibikorwa byacu – Umugore wa Kabila

Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’umujyanama mu itumanaho wa Marie Olive Lembe Kabila, umugore w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ngo abashinzwe umutekano bamenyesheje ushinzwe gucunga Parike ya Kingakati yabo izwi na none Parc de la vallee de la Nsele Valley isaka ryateganijwe ku wa kane, itariki ya 17 Mata.

Sponsored Ad

Ku mugore wa perezida w’icyubahiro, iki gikorwa cy’inzego z’umutekano ngo cyanduza isura y’ibikorwa byabo.

Olive Kabila yagize ati: “Iri ni itotezwa dukorerwa n’inzego zishinzwe umutekano n’ubu butegetsi. Baradutoteza kandi bakangiza nkana isura y’ibikorwa byacu”.

Ku wa Gatatu, itariki ya 16 Mata, abashinzwe umutekano bari basatse ikindi kigo cy’umuryango wa Perezida w’Icyubahiro ubu, Joseph Kabila, giherereye ku muhanda wa 18 mu gace k’inganda ka Limete muri Kinshasa nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.

Nk’uko byatangajwe na Adam Shemisi, Umujyanama mu by’Itumanaho wa Marie Olive Lembe, nta kimenyetso kigaragaza icyaha cyagaragaye muri iki gikorwa.

Uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, ubu umaze umwaka mu buhungiro, amaze iminsi yamagana ubutegetsi bwamusimbuye, bwa Félix Tshisekedi abushinja igitugu.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nawe amushinja kugirana isano ndetse no gufasha umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwe, M23/AFC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa