Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko Barham Salih, wahoze ayobora Iraq, ari we Muyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Ni ubwa mbere kuva mu mwaka wa 1970, umuyobozi w’iki kigo aturutse mu Burasirazuba bwo hagati. Abagize Inteko Rusange ya Loni bose 193 bamwemeje mu bwumvikane.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 65 wagizwe Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, itorwa rye ryemejwe na Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu itangazo yasohoye nyuma yo gutorwa, Salih yavuze ko ubunararibonye bwe nk’impunzi buzamufasha kuyobora hashingiwe ku bumuntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Yongeyeho ko mu gihe Isi ifite umubare munini w’impunzi n’ubukene bukabije, ibikorwa by’ubutabazi no gufasha impunzi bisaba kongera kwibanda ku musaruro, ku kubazwa inshingano no ku mikorere inoze.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, wigeze kuyobora UNHCR, yavuze ko Barham Salih azazana ubunararibonye mu buyobozi, dipolomasi, politiki n’imiyoborere.
Ati “Azazana ubunararibonye mu buyobozi bwa dipolomasi, politiki n’imiyoborere, bitewe n’uko yigeze kuba impunzi, umuhuza mu bihe by’amakimbirane n’ibindi.”
Mu mwaka wa 1979, afite imyaka 19, Salih yafunzwe inshuro ebyiri n’Ishyaka Baath rya Saddam Hussein amaramo iminsi 43, azira kwifatanya n’ihuriro rya Kurdish. Nyuma yo kurekurwa yarangije amashuri yisumbuye ahungira mu Bwongereza kugira ngo yirinde gukomeza kubuzwa amahoro.
Nyuma y’uko Saddam ahiritswe ku butegetsi n’Ingabo ziyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003, Salih yasubiye muri Iraq akora mu nzego zitandukanye za Leta.
Yabaye Perezida wa Iraq mu 2018, mu gihe igihugu cyari kivuye mu ntambara yo kurwanya Umutwe wa Islamic State. Yavuye kuri uyu mwanya mu 2022.
Salih asimbuye Filippo Grandi, wari umaze imyaka icumi muri UNHCR, manda ye ya kabiri izarangira ku wa 31 Ukuboza 2025. Mu gihe manda ya Salih izatangira ku wa 1 Mutarama 2026.
Barham Salih wabaye Perezida wa Iraq yatorewe kuyobora UNHCR

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *