Bartasar wihaye akabyizi n’abagore barenga 400 barimo na mushiki wa Perezida ’yabanduje SIDA’
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Ubutabera bwo muri Guinée-Équatoriale burashinja Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, kwanduza SIDA abagore barenga 400 byagaragaye ko yaryamanye na bo.
Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zamukoragaho iperereza ku byaha bya ruswa zitahuye muri mudasobwa ye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha akabyizi n’abagore batandukanye.
Mu bagore uyu mugabo amakuru avuga ko yaryamanye na bo harimo ab’aba Minisitiri, abayobozi b’ibigo bya Leta, uw’umwe muri ba Jenerali bo mu ngabo z’igihugu, uw’umuyobozi w’umutwe w’abasirikare barinda Perezida, uw’Umushinjacyaha Mukuru, umukobwa w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’abandi benshi.
Mu bo Bartasar yaryamanye na bo kandi ngo hanarimo na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa mu byara wa Perezida Obiang ashinjwa kuba "yari arwaye SIDA ndetse yayanduje bamwe muri bagenzi be b’abanya-Guinée-Équatoriale ndetse n’abanya-Caméroun."
Nyuma y’uko inkuru y’uriya mugabo ibaye kimomo, Visi-Perezida wa Guinée-Équatoriale abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganye icyo yise imyitwarire igayitse yagaragaye mu biro bya Leta.
Teodoro Nguema yashimangiye ko umubano ushingiye ku busambanyi ubujijwe ahakorera inzego za Leta, aca amarenga y’uko abo bizagaragaraho bazakanirwa urubakwiye.
Ati: "Bitewe n’ihohoterwa n’ihohoterwa hambere aha riheruka gusakara ku mbuga nkoranyambaga muri Guinée-Équatoriale no kuba abaminisitiri bafite inshingano yonyine yo gukora akazi ka Leta mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu, umubano ushingiye ku busambanyi ni ikizira mu biro."
Yunzemo ati: "Inzego z’ubugenzuzi zashyizweho kandi uwo ari we wese uzarenga kuri aya mategeko azaryozwa imyitwarire idahwitse ndetse yirukanwe mu kazi."
Hagati aho umushinjacyaha mukuru wa Guinée yaherukaga gutangaza ko Bartasar agomba kubanza gupimwa imdwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere yo gukurikiranwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *