skol
fortebet

Batanu baturutse mu Rwanda birukanywe muri Australia

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo batanu barimo Umunyarwanda n’Abanyekongo bane, birukanywe muri Australia binjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka wa 2024.

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize ni bwo bafatiwe ku Kirwa cya Saobai kiri mu Torres Strait muri Australia, ubu bakaba bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo cy’u Rwanda nyuma yo kwirukanwa n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Ubwenegihugu (ICA) bwa Papua New Guinea, bakanyuzwa ku cyambu cya Port Moresby.

Bivugwa ko binjiye muri muri Papua New Guinea muri Mata 2024, biyoberanyije nk’abaganga b’abamisiyoneri, bafashijwe n’umugabo wabanyujije muri Indonesia.

Abo bagabo batanu barimo Joshua Irakiza w’imyaka 34, ukomoka i Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Eric Semahoro w’imyaka 35, ukomoka i Uvira muri DRC, Felix Sebaziga w’imyaka 42 ukomoka i Uvira muri DRC, Ntagora Steven Ruremangabo w’imyaka 44 ukomoka i Minembwe muri DRC, na Merci Muhumure w’imyaka 25 ukomoka mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Rwanda.

Ngo Merci Muhumure yanyuze mu Rwanda, akajya muri Uganda, akomeza muri Kenya, hanyuma agera muri Indonesia mbere yo kugera muri Papua New Guinea.

Hari abagabo babiri bo muri Papua New Guinea bashinjwa gufasha abo Banyarwanda kwinjira muri Australia mu buryo butemewe, bakaba barafashwe kandi biteganyijwe bazagezwa imbere y’urukiko.

Frank Banai yashinjwe kwakira amafaranga akoreshwa muri Papua New Guinea, 1.500, 3.000, na 13.000 mu bihe atandukanye, yishyuwe ku matariki ya 3, 10, na 11 Mata.

Mbere yo kujya muri Australia ku itariki ya 30 Mata, yahawe andi madolari y’Amerika 1.500, angana na n’amafaranga akoreshwa muri Papua New Guinea 5.382,13.

Piarson Tupa, ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo ni undi mugabo wo muri Papua New Guinea wafashije abo bagabo batanu kuva i Port Moresby bajya i Daru, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kubona ubwato, abo bagabo bavuye i Daru, bagera mu Mudugudu wa Masingara aho baraye ijoro rimwe, bakomeza ku Kirwa cya Marukara, hanyuma bagera ku Kirwa cya Saibai.

Abo bagabo batanu barimo n’Umunyarwanda basizwe mu bihuru by’imyembe, naho abagabo bo muri Papua New Guinea basubira i Daru.

Nyamara, Urwego rushinzwe Umutekano ku Mupaka wa Australia (ABF) rwari rubategereje rurabafata.

Abo Banyafurika batawe muri yombi, nyuma baza kwirukanwa bava muri Australia basubizwa i Port Moresby, mbere y’uko ICA ibasubiza mu Rwanda.

Ikibazo cy’ubwimukira kiracyari ingorabahizi muri Afurika, aho abayobozi bakomeje guhuriza hamwe infamba zafasha kurema amahirwe menshi muri Afurika atuma urubyiruko rwo ku mugabane rutifuza kujya mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa