skol

Batatu bubakaga umuhanda Karongi-Kiziba bagwiriwe n’urukuta

Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025

featured-image

Abantu batatu bo mu Karere ka Karongi bajyanywe ku Bitaro bya Kibuye nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’amabuye, ahari kubakwa umuhanda wa kaburimbo Karongi-Kiziba uhuza umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025.

Saa Cyenda n’Igice z’amanywa nibwo uru rukuta rw’amabuye ruri kubakwa kuri uyu muhanda uvuye mu mujyi utaragera kuri gare rwaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe yabwiye IGIHE ko uru rukuta rwakomerekeje abantu batatu. Ati: “Bajyanywe ku bitaro bya Kibuye bari kwitabwaho n’abaganga.”

Iyi mpanuka ibaye mu gihe nta mezi abiri arashira mu Karere ka Nyamasheke abakozi bagwiriwe n’urukuta rw’amabuye bubakaga rugahitana abantu umunani.

Imirimo yo kwagura, gutsindagira no gushyira kaburimbo mu muhanda Karongi-Kiziba yatangiye muri Gicurasi 2023, kuri ubu iri kugana ku musozo kuko igeze kuri 95%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa