skol

Batubeshyaga ko nidutaha mu Rwanda tuzicwa - Ubuhamya bwa Hakizimana wahoze muri FDLR

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Hakizimana Apollinaire w’imyaka 23 yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kuvuga ko umutwe wa FDLR utagiteye inkeke, agaragaza ko yari umwe mu barwanyi bawo kandi ko ibikorwa byabo byose bibi bigikomeje.

RDC igaragaza ko uwo mutwe utagiteye inkeke kuko nta mbaraga ugifite ndetse ugizwe n’abasaza badashoboye, nyamara ibyo bivuguruzwa n’abawubayemo mu gihe cya vuba, ubu bakaba baratashye mu Rwanda.

Umwe muri abo ni Hakizimana Apollinaire w’imyaka 23, wavukiye mu mashyamba ya RDC ndetse aranahakurira, aho yabanaga n’ababyeyi be bahahungiye mu 1994 bavuye mu Rwanda.

Bwari ubuzima bugoye cyane kuri Irakoze n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda bari mu buhungiro muri icyo gihugu, kuko aho kugira ngo urubyiruko ruriyo rubashe kwiga usanga rwisanga muri iyi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda bakiri bato.

Hakizimana kuri ubu yatashye mu Rwanda, ndetse ari gutozwa hamwe n’abandi nka we bavuye mu mashyamba ya RDC, bategurirwa gusubira mu buzima busanzwe, kubana n’abandi Banyarwanda.

Batorezwa mu Kigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC).

Hakizimana yavuze ko muri RDC bari batuye mu gace kitwa Itongo kagenzurwaga n’umutwe wa FDLR ndetse ko ariyo mpamvu yawugiyemo kubera ko nta yandi mahitamo yari afite.

Ati “FDLR yazaga kudushishikariza kujya mu gisirikare cyabo niyo mpamvu nagiyemo kuko nubundi nabonaga ko tutagiyeyo bazadutwara ku mbaraga.”

Yagaragaje ko mu myaka itanu yamaze muri FDLR, uyu mutwe wari utunzwe no gusahura ndetse no gusoresha abaturage bo muri aya mashyamba yo muri Congo.

Avuga ko nyuma yo kuba muri ubwo buzima imyaka irenga itanu yatagiye kwifuza kubuvamo, cyane ko hari ubuhamya bw’abayihozemo yajyaga yumva ko batashye mu Rwanda ndetse bakaba babayeho neza.

Gusa yavuze ko iyo hari abageragezaga gusezera, bavuga ko bagiye gutaha, abayobozi ba FDLR bababwiraga ko nibaramuka batashye bazahita bicwa.

Ati “Batubwiraga ko tukigera mu Rwanda bazadufata amajwi noneho ayo majwi akaba ariyo bakoresha kuri za radiyo zitandukanye, ariko twe baratwishe.”

RDRC igaragaza ko kuva mu 2001 kugeza mu Ukwakira 2025, u Rwanda rwakiriye abarwanyi 12.602 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, basubizwa mu buzima busanzwe.

Hakizimana Apollinaire w’imyaka 23 yanyomoje RDC ivuga ko FDLR igizwe n’abasaza gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa