skol

Bayasahuye kurusha undi wese ku Isi - Perezida Kagame ku Burayi n’amabuye ya RDC

Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025

featured-image

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyaburayi badakwiye kwirirwa bashinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko basahuye menshi cyane kuva kera ndetse n’ubu hari aho usanga acuruzwa mu mijyi yabo nyamara nta birombe bagira acukurwamo.

Ibihe by’ubukoloni muri Afurika byasize ibihugu by’i Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’ibindi bisahuye umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro yiganjemo Zahabu na Diyama nyinshi.

Amateka agaragaza ko hagati ya 1885 na 1960, u Bubiligi bwasahuye Zaire amabuye y’agaciro atagira ingano. Arimo Diyama, Zahabu, Umuringa, Amahembe y’inzovu n’ibindi byinshi by’agaciro.

Iki gihugu kinabarizwamo agace ka Antwerp Diamond District, kari rwagati mu Mujyi wa Antwerp kubatswe n’amabuye y’agaciro yasahuwe hirya no hino by’umwihariko muri Congo.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025 Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyaburayi badakwiye kugira uwo bashinja kwiba amabuye y’agaciro muri RDC kuko ari bo bayibye cyane kuva kera.

Ati: “Bayasahuye kurusha undi muntu wese nigeze kumenya ku Isi. Ibyo murabyumva? Bacuruza amabuye y’agaciro muri Antwerp. Diyama, bacukura Diyama? Cyangwa bafite Zahabu batwaye kera none ubu bari kongeraho? Abo Banyaburayi hari ibirombe bya Zahabu bafite?”

Yasobanuye ko “Bashobora no kuvuga ngo Diyama cyangwa Zahabu dufite zizanwa n’abantu babifitiye uburenganzira. Murabyemera? Iyo [amabuye] yagezeyo aba yanyuze mu mucyo…hari amasezerano y’imikoranire twari tugiye kugirana n’u Burayi, byinshi byarakozwe ku byerekeye kugenzura inkomoko y’amabuye, u Rwanda rubigiramo uruhare, rwerekana intambwe ku yindi mu byari bikenewe. Igitangaje hari aho byageze RDC iraza iti ‘ntimugire ikintu musinyana na bo’.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu nzira zose zigamije kugaragaza ko amabuye rugurisha ku isoko mpuzamahanga ntaho ahuriye n’intambara zivugwa mu karere.

Ati: “Kuki udashyira umukono ku bintu byari bigiye kunyura mu mucyo bikagaragaza aho amabuye y’agaciro aturuka, cyangwa ubigiramo uruhare? Ku ruhande rumwe ushaka kwerekana ko ibintu binyuze mu mucyo, uretse ko hari bamwe mu Banye-Congo bashobora kuyagurisha aha ku bandi Banyarwanda na bo bakayagurisha ku bandi; bayagurisha binyuze mu Burundi, muri Uganda cyangwa mu bandi baturanyi. Ariko ni u Rwanda bavugaho iyo bigeze ku mabuye y’agaciro, kubera ko gusa bumvise kenshi ibi birego, uko barushaho kubyumva bakarushaho kuzamura ibibazo ku Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi myitwarire iranga Abanyaburayi banayigaragaza batitaye ku kuba ibibazo babwiwe byabayeho cyangwa bitabaye.

Imibare ya 2024/2025 igaragaza ko amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yarwinjirije miliyari 1,7 $ ndetse hari gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ubucukuzi bwa kinyamwuga n’inganda zitunganya amabuye y’agaciro akagurishwa yongerewe agaciro.

Kuki amahanga yitarutsa uruhare rwa FDLR?

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe bishize FDLR yigeze kuyobora ibice bya Goma n’ibihakikije, ari na yo zingiro y’ikibazo gihari hagati y’u Rwanda na RDC, ariko amahanga atigeze ayihuza n’ibi bibazo by’amabuye y’agaciro.

Ati: “Kuki FDLR usanga igirwa umwere nyamara buri munsi tugaragaza ibiyerekeyeho? Ariko ntabwo babyitayeho ahubwo baravuga ngo ni bake. Niba bumva ari bake bakwiye kuza aha bakabaha umwanya bakaganira imbonankubone n’abavanywe vuba aha muri RDC. Bazababwira amakuru, ariko se barabikeneye?”

Bibarwa ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10, barimo abari mu ngabo za FARDC, n’abakorana na zo binyuze mu mitwe Leta yashinze abandi bagakora ukwabo.

Perezida Kagame yagaragaje ko bamwe mu bagize FDLR bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Bayagurisha hehe? Wasanga ari yo birangira ajyanywe i Burayi barangiza bakabishinja u Rwanda bagendeye ku nkuru zivugwa ku mabuye y’agaciro.”

Yahamije ko hari igihe habaho gukabiriza Abanyaburayi, abantu bakumva ko ubwo ari bo bavuze ibintu ubwo ari ukuri nyamara ari bo babifitemo uruhare runini.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyaburayi ari bo basahuye amabuye ya Congo n’ubu bagikomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa