skol

Bebe Cool yagaragaje icyamuteye gufungisha Luwi Light uzwi kuri TikiTok

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Umuhanzi uri mu bafatirwaho urugero muri Uganda Bebe Cool yemeje ko yagize uruhare mu gutanga ikirego cyatumye umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa ‘Luwilight’ atabwa muri yombi kubera avuga ko yazize kwibasira umugire we.

Amakuru ahari avuga ko ‘Luwi Light’ uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gutoteza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga (cyber harassment) no gukoresha nabi mudasobwa nabi.

Byavugwaga kandi ko Bebe Cool ari we waba yaratanze ikirego agaragaza ko uwo mukobwa yibasiye umuryango we, icyakora uwo muhanzi ntacyo yari yarigeze abivugaho kugeza ubwo yabishyizeho umucyo mu kiganiro yagiranye na Kasuku uzwi cyane kuri TikTok muri Uganda ku mugoroba w’itariki 23 Mutarama 2026.

Yagize ati: “Yibasiye umugore wanjye n’abana banjye, kandi umugore wanjye ntiyigeze yibasira umuntu n’umwe.

Ntabwo ari byiza na gato kwibasira umuryango w’umuntu kubera impaka za politiki.

Gusa aho bigeze ubanza amaze kwiga isomo, naramubabariye kandi nta rwango mufitiye, vuba azarekurwa inzego zibishinzwe zirimo kubirebaho.”

Uwo mukobwa wamamaye kuri TikTok bivugwa ko yafashwe nyuma yo gutangaza amagambo asebanya kandi yuzuyemo urwango yibasira umugore wa Bebe Cool, Zuena ndetse n’umuryango we, ibintu bitashimishije uwo muhanzi na gato.

Bebe Cool yongeyeho ko byagombye kubera isomo buri wese ukora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga (content creators) n’abandi bazikoresha bakajya birinda imvugo z’urwango no gutoteza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga no gukoresha nabi imbuga zabo muri iki gihe cy’Isi y’ikoranabuhanga.

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Luwi Light yamenyekanye tariki 13 Mutarama 2026, akaba afungiwe muri gereza ya Luzira iherereye mu Mujyi wa Kampala.

‘Luwi Light uzwi ku rubuga rwa TikiTok afunzwe azira kwibasira umugore wa Bebe Cool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa