skol
fortebet

Bemba yashinje Kabila gushaka kwica Tshisekedi

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba yashinje Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Moise Katumbi na bamwe mu bayobozi Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC gushaka kwica Perezida Tshisekedi.

Sponsored Ad

Kabila wategetse RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 amaze iminsi i Goma aho yagiranye ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Inama y’Abepisikopi Gatolika (CENCO) na yo yamaze igihe kinini ihamagarira ubutegetsi bwa Tshisekedi kuganira na M23 ariko bwanze kubyumva.

Mu kiganiro Minisitiri Bemba yagiranye na Top Congo FM yavuze ko afite ibimenyetso byose bituma ashinja aba bagabo gushaka guhungabanya ubutegetsi no gushaka kwica Perezida Tshisekedi.

Ati “Ndashaka kuvuga ko nshinja Joseph Kabila, Moise Katumbi, na bamwe mu bayobozi ba CENCO gukora ibikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi, no gushaka kwica umukuru w’igihugu [Tshisekedi].”

Abajijwe niba ibirego abashinja abifitiye gihamya yavuze ko “Ndi kubashinja kandi nzabigaragaza.”

Yahamije ko ibimenyetso bishinja aba bagabo abimaranye igihe kirenga amezi atandatu kandi ko yiteguye kubyerekana.

Kabila yari amaze imyaka itandatu yaracecetse ndetse ibya politike asa nk’ubishyize ku ruhande, yongeye kugaragara avuga ko ashaka gutanga umusanzu mu gusubiza igihugu ku murongo.

Jean Pierre Bemba yavuze ko afite ibimenyetso by’uko Kabila n’abandi bantu bashatse kwica Tshisekedi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa