skol

Benin: Abasirikare 15 ba FAB biciwe mu gitero kidasanzwe cya JNIM

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa Kofonou, hafi ya Karimama mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Benin, wabayemo igitero simusiga cyagabwe ku Ngabo za Bénin. Abasirikare 15 bahasize ubuzima, ku birometero bike uvuye ku mupaka na Niger. Hari hashize hafi umwaka igihugu kitagabweho igitero cyo kuri uru rwego.

Ku birometero birenga 750 mu majyaruguru ya Cotonou, muri Komini ya Karimama, agace gahana imbibi na Niger, ibirindiro by’Ingabo za Bénin (FAB) byatewe n’abantu bitwaje imbunda. Nk’uko umuvugizi w’igisirikare abitangaza ngo igisirikare cyemeye ku mugaragaro urupfu rw’abasirikare cumi na batanu n’abakomeretse batanu, ubuzima bwabo bukaba butari mu kaga.

Ntabwo aribwo bwa mbere kariya gace gatewe. Karimama n’inkengero zayo byagiye bihura n’ibibazo by’umutekano mu bihe byashize nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Mu rwego rwo gusubiza icyo gitero, hifashishijwe indege ya gisirikare kandi ihagarika umurongo w’abateye bari kuri za moto. Iki gitero cy’indege cyahitanye abaterabwoba bane kandi gisenya moto nyinshi, uburyo abarwanyi bo muri sahel bakunda gukoresha.

Umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wa JNIM (Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin) wigambye icyo gitero, wemeza mu itangazo ryawo ko ugenzura ibyo birindiro byatewe. Ibi ariko byatewe utwatsi n’abayobozi b’Ingabo za Bénin. Umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wavuganye na RFI yagize ati: “Nta kintu na kimwe bagenzura.”

Usibye umubare w’abantu bapfuye, igisirikare ntikigeze gitanga amakuru arambuye ku bijyanye n’uko igitero cyagenze, ndetse n’ingamba ziteganijwe mu rwego rwo gusubiza.

Mu ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kagame muri Benin muri Mata 2023, we mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, bemeje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zishobora koherezwa muri Benin gufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu majyaruguru y’icyo gihugu hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano muke, ariko kuva icyo gihe nta makuru mashya kuri iyo gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa