Bénin: Umuhate wo kugaruza mudasobwa zambuwe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside wakubise igihwereye
Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025
Ubuyobozi bwa Gereza ya Akpro-Missérété muri Bénin tariki ya 20 Mutarama 2025 bwambuye Abanyarwanda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bibika amakuru.
Ibikoresho byafatiriwe ni iby’Abanyarwanda 14, barimo Akayezu Jean-Paul, Bizimungu Augustin, Gatete Jean-Baptiste, Hategekimana Ildephonse, Kajelijeli Juvénal, Musema Alfred, Nchamihigo Simeon, Ndahimana Grégoire, Ngeze Hassan, Nizeyimana Ildephonse, Ntabakuze Aloys, Nzabonimana Callixte, Semanza Laurent na Seromba Athanase.
Aba Banyarwanda binubiye icyemezo cy’ubuyobozi bwa gereza, basobanura ko babyifashishaga mu gukurikirana dosiye za nyuma y’imanza zabo. Basabye ubwanditsi bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kuganira na Leta ya Bénin kugira ngo babisubizwe.
Nyuma y’amezi arindwi ibi bikoresho bifatiriwe, tariki ya 22 Kanama 2025 gereza yohererejwe mudasobwa ebyiri n’imashini icapa kugira ngo aba Banyarwanda bajye bazifashisha mu gukurikirana dosiye zabo, ariko zizajya zibikwa na gereza.
Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, Abubacarr M. Tambadou, tariki ya 14 Ukwakira yasobanuye ko tariki ya 27 Kanama yaganiriye n’ubuyobozi bwa gereza kugira ngo amenye niba gusubiza aba Banyarwanda ibikoresho byabo byashoboka, busubiza ko ibyo bidashoboka.
Ubuyobozi bwa Gereza ya Akpro-Missérété bwasobanuriye IRMCT ko icyashoboka ari uko aba Banyarwanda bakura muri ibi bikoresho amakuru yabo ajyanye n’imanza, kandi ko ibyo bazabikora bahagarikiwe.
Mu gihe bamara gukura amakuru muri ibi bikoresho, ubuyobozi bwa gereza bwasobanuye ko bizasubizwa ahantu hatekanye, ariko ko abo mu miryango yabo cyangwa abanyamategeko babo bemerewe kubitwara mu gihe babikenera.
Tambadou yatangaje ko nyuma y’ikiganiro ubwanditsi bwagiranye n’ubuyobozi bwa gereza, yasanze nta kindi gisubizo cyashoboka uretse kuba aba Banyarwanda bakura amakuru yabo muri ibi bikoresho, kandi ko IRMCT izakomeza ibiganiro kugira ngo babigenze uko.
Amabwiriza y’umutekano agenga gereza zo muri Bénin ateganya ko iyo umufungwa afatanywe mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuwuhungabanya, bitezwa cyamunara, amafaranga agashyirwa mu isanduku ya Leta.
Bisobanuye ko mu gihe aba Banyarwanda bamara gukura amakuru yabo muri ibi bikoresho, abo mu miryango yabo cyangwa abanyamategeko babo ntibajye kubifata, na byo bishobora kuzatezwa cyamunara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *