skol

Bennett na Lapid babaye ba Minisitiri b’intebe bahuje imbaraga ngo bakure Netanyahu ku butegetsi

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Naftali Bennett na Yair Lapid babaye ba Minisitiri b’intebe muri Israel batangaje ko bahuje imbaraga kugira ngo bazahangane na Benjamin Netanyahu ushaka kongera guhatanira umwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2026.

Ubufatanye bwa bombi bugiye gutuma ishyaka ‘Bennett 2026’ rya Bennett na ’There is a Future’ rya Lapid yihuza, areme ihuriro ryiswe ‘Together’ rizashyigikira umukandida umwe uzahatana na Netanyahu.

Lapid yatangaje ko icyemezo we na mugenzi we bafashe kigamije guhagarika amakimbirane ari mu gihugu no “gushyira imbaraga zose mu gutsinda amatora y’ingenzi ari imbere, hamwe no kuyoborera Israel ku hazaza heza.”

Ihuriro ‘Together’ rizayoborwa na Bennett kandi ni we mukandida waryo uzahatana na Netanyahu. Yatangaje ko natsinda amatora, azashyiraho komisiyo izakora iperereza ku gitero umutwe witwaje intwaro wa Hamas wagabye kuri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Bennett agaragaza ko Hamas yashoboye kugaba iki gitero, yica abantu barenga 1100 kubera uburangare bwa Guverinoma ya Netanyahu kandi ko yayoboye igihugu nabi kuva icyo gihe, gusa Netanyahu yasubije ko ayo magambo adafite ishingiro.

Kuri Lapid, we agaragaza ko yari ashyigikiye ibitero ingabo za Israel n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga kuri Iran. Yavuze ko icyemezo cyafashwe cyo kwemera agahenge ari ikosa rikomeye rya politiki.

Naftali Bennett (ibumoso) na Yair Lapid bashaka gukura Benjamin Netanyahu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Benjamin Netanyahu ashaka kongera guhatanira umwanya wa Minisitiri w’Intebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa