skol
fortebet

Besigye yashinjwe gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo gushimutirwa muri Kenya

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba gisirikare muri Uganda bavuze ko Kiiza Besigye yari ari mu mugambi mpuzamahanga wo gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro.

Sponsored Ad

Umwe mu bavuganye na Chimpreports utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Besigye yateganyaga guhungabanya umutekano wa Uganda.”

Akomeza agira ati: "Ingendo ze mu Burayi no mu tundi turere twa Afurika zarakurikiranwe," ni yo mpamvu twahisemo kumushinja ibyo byaha muri Uganda.

Urubanza rwa Besigye kuri ibi birego ruteganijwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2024, mu gihe itsinda ry’abanyamategeko be ryiteguye guhangana n’ububasha bw’inkiko za Uganda muri uru rubanza. Ni nyuma yo kujya muri Kenya ariko akaza kwisanga muri Uganda nyuma y’amakuru yavugaga ko yashimuswe.

Dr. Korir Sing’Oei, Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Diaspora, yahakanye yivuye inyuma ibirego bishinja Guverinoma ya Kenya kugira uruhare mu ishimutwa ry’umunyapolitiki wo muri Uganda, Dr. Kizza Besigye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Sing’Oei yagize ati: "Ndashaka kubizeza ko iki atari igikorwa cya Guverinoma ya Kenya cyangwa abashinzwe umutekano."

Ishimutwa ngo ryabaye ku itariki ya 16 Ugushyingo i Nairobi, aho Besigye yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cyakiriwe n’umuyobozi w’ishyaka rya Narc-Kenya, Martha Karua.

Besigye yaje kwisanga muri Uganda mu buryo bw’amayobera.

Ubushinjacyaha bwa Uganda bwatanze ibirego bine kuri Dr. Besigye na mugenzi we, Hajj Obed Lutale.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati y’Ukwakira 2023 na Ugushyingo 2024, i Geneve (mu Busuwisi), Athens (mu Bugereki), na Nairobi (Kenya), Besigye n’abandi batarafatwa bakoze inama nini kugira ngo basabe inkunga y’ibikoresho no guhitamo ibipimo bya gisirikare muri Uganda.

Besigye na Lutale barashinjwa kandi kuba bari bafite pistolet mu buryo butemewe n’amategeko muri Riverside Apartments, i Nairobi, imbunda yanditse ku Gisirikare cya Uganda n’amasasu.

Nubwo bimeze bityo ariko, Dr. SingOei yasobanuye protocole y’abashyitsi bazwi cyane, avuga ko abayobozi benshi bo muri guverinoma ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basanzwe bamenyesha abayobozi ba Kenya ibijyanye n’urugendo rwabo kugirango bahabwe umutekano.

“Dr. Besigye ni umushyitsi wa kenshi; aza hano mu buryo buri private muri business ze bwite n’ibindi bikorwa,"

Icyakora, Sing’Oei yasobanuye ko ku kijyanye na Besigye, Guverinoma ya Kenya itari yamenyeshejwe iby’uruzinduko rwe, ku buryo yari gutanga inkunga y’umutekano ikenewe.

Ati: "Ntabwo tuzi hotel yakiriwemo cyangwa apartment yari arimo, bityo ntitwari gushobora kumuha byanze bikunze umutekano w’inyongera".

Ibi byabaye byateje impungenge nyinshi zijyanye no kwibaza niba Kenya yubahiriza amategeko n’uruhare rwayo mu koroshya kohereza umuntu hakurya y’imipaka batitaye ku mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa