skol
fortebet

Bibaye ari byo tuba twarakize nkamwe - Perezida Kagame ku bashinja u Rwanda kwiba amabuye muri RDC

Yanditswe: Monday 07, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko iyo rubikora, ruba rukize nka bimwe mu bihugu birushinja kuyiba.

Sponsored Ad

Yabigaritseho kuri uyu wa 07 Mata 2025 ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku bihugu bifatanya na RDC mu kuyobya uburari ku bibazo bibera mu Burasirazuba bwa RDC, bikavuga ko ikibazo nyamukuru ari amabuye y’agaciro, byirengagije Abanye-Congo bimwe uburenganzira bwabo, bamwe bakicwa, bakagirirwa nabi abandi bakaba impunzi mu Karere imyaka myinshi.

Ati “Iyo ibyo muvuga by’amabuye y’agaciro biba ari byo, ntabwo tuba dukeneye ayo mafaranga yanyu habe na busa. Muduha ubusa nyuma mukaza mudutoteza. Iyo ni yo Si iri hagati y’ahashize h’umwijima no mu bihe by’ubu birangwa no gutoteza abandi.”

Perezida Kagame yagarutse ku biyita amatsinda y’inzobere yivuga imyato ko ari abantu basobanukiwe iby’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ashimangira ko ikibabaje ari uko bamwe muri bo bafite aho bahuriye n’aya mateka.

Ati “Ikintu cyose kijyanye na Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo, aho abantu barenga miliyoni bishwe, abantu bagihinduyemo ikibazo cy’amabuye y’agaciro. Reka tuvuge ko ari ikibazo cy’amabuye y’agaciro ubu, no mu 1994 cyari ikibazo cy’amabuye y’agaciro? Ni ayahe mabuye y’agaciro twari turi kurwanira aha? Ayahe mabuye y’agaciro?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibihugu byashinze ibirindiro muri RDC, akibaza impamvu byo bidashira amanga ngo wenda bivuge ko u Rwanda ruri kujya gushaka amabuye na byo bihora bishaka umunsi ku wundi.

Ati “Kuki mudahaguruka ngo mushire amanga muvuge muti ‘u Rwanda rwavogereye ubusugire bw’ubutaka bwacu twahanze ndetse rurangamiye amabuye na twe turangamiye mu Burasirazuba bwa Congo?’ Kuki mudashira amanga ngo mwemere ibyo?”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibitarishe cyangwa ngo bihanagureho Abanyarwanda mu myaka 31 ishize, ubu byabakomeje ndetse bibategurira guhangana n’ibishobora kubahungabanya.

Ati “Ni ukuri nashaka kubizeza ko ntabwo tuzapfa ndetse ntabwo tuzareka kurwana nk’uko byageze mu bihe byashize. Kurwana ntabwo bivuze kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’uwo ari we wese, ntabwo ari n’ugushaka iby’abandi bitari ibyacu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati "Ndasaba Abanyarwanda ko tugomba kurwanya uwo ari we wese waza aha agashaka kuvanga ibintu, ndetse ntekereza ko hari benshi biteguye ibyo.”

Perezida Kagame kandi yasabye inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo ko badakwiriye kumva nabi u Rwanda ndetse ngo barufate uko bishakiye, kuko rwahuye n’ibikomeye bihagije.

Ni kenshi RDC yagiye yihunza inshingano zayo zo kubanisha Abanye-Congo, ahubwo ikagira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa