
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kuri uyu wa Mbere kashyigikiye burundu inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
EU yemeje burundu iyi nkunga nyuma y’inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu biyigize yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Uyu muryango mu itangazo wasohoye wavuze ko "Uyu munsi, inama yemeje gutanga inyongera ya miliyoni 20 z’Ama-Euro yiyongera ku bufasha bwari busanzwe, biciye mu kigega cya European Peace Facility, mu gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.”
EU yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ibikorwa byo gutwara abajya muri ubu butumwa.
Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado byatanze umusaruro mu kugarura amahoro muri iyi ntara.
Ati: "Kuba ingabo z’u Rwanda zihari byagize uruhare rukomeye mu guhindura ibintu by’umwihariko muri iki gihe ingabo za SADC ziherutse kuva mu butumwa bwazo muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni ikimenyetso cy’ubushake bwa EU mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo, ndetse na gahunda ihuriweho n’Isi yo kurwanya iterabwoba, azakora kandi mu nyungu za EU mu karere.”
Aya mafaranga yakabaye yaratanzwe mu minsi ishize, gusa ukutumvikana ku ngingo yo kuyaha ingabo z’u Rwanda byatumye ahanini bitewe n’ibirego rushinjwa rwo gutera Congo.
Ibihugu nk’u Bubiligi n’Ubuholandi biri mu byakunze kurwanya kuba u Rwanda rwahabwa ariya mafaranga, mu gihe u Bufaransa n’u Butaliyani biri mu byakunze gushyigikira uriya mwanzuro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *