skol
fortebet

Bintou Keita wa MONUSCO yizeye kubona amahoro nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23

Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yagaragaje ko yizeye ko kugera ku mahoro bishoboka, nyuma yo guhura n’abarimo abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Bintou yageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 tariki ya 12 Kamena 2025, kugira ngo amenye uburyo umutekano uhagaze mu bice bigenzurwa n’iri huriro. Ni amakuru azageza ku Kanama ka Loni gashinzwe umutekano tariki ya 27 Kamena.

Uretse kuganira n’abayobozi ba AFC/M23, Bintou yanaganiriye n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ziri muri RDC (SAMIDRC), Gen Maj. Monwabisi Dyakopu, ndetse n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.

Ubwo yarangizaga uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Bintou yagize ati “Ubwo kajugujugu yagwaga ku kigo cya MONUSCO, byakuruye amarangamutima menshi. Mu biganiro nagiranye n’abo twahuye, numvise icyizere. Nizeye ko ibaniro by’amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.”

Ni ubwa mbere Bintou yari agiriye uruzinduko mu Mujyi wa Goma kuva wafatwa na AFC/M23 muri Mutarama 2025. Ubusanzwe iri huriro ryanengaga ko abogamira kuri Leta ya RDC, ntashake kumva ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by’urundi ruhande.

Yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23, bamusobanurira uko umutekano uhagaze Gen Maj Dyakopu wa SAMIDRC ni umwe mu bamwakiriye Uruzinduko rwa Bintou Keita rwatangiye tariki 12 Kamena, rurangira ku ya 15 Kamena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa