skol
fortebet

Bisi z’amashanyarazi zatangiye gukorera mu Ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi, zatangiye gukorera mu mihanda yo mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bishimira ko zigiye kubafasha kugenda neza batekanye.

Sponsored Ad

Izi bisi zizanwa na Sosiyete ya BasiGo zatangiye gukorera ingendo mu Burasirazuba ku wa 4 Kamena 2025, aho zavuye mu Karere ka Kayonza zerekeza mu Mujyi wa Kigali ariko zikazajya zinerekeza no mu bindi bice.

Umukozi wa BasiGo ushinzwe ibikorwa, Mbanda Adrien, yavuze ko izi bisi zifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko zikoresha amashanyarazi 100%. Yavuze ko kandi zinafite imyanya myinshi ku buryo abaturage bicara bisanzuye.

Ati ‘‘Kuzikoresha bizagabanya imyotsi ihumanya ikirere kandi muzazibona zikora mu mihanda ya hano. Ikindi buri kwezi hari akantu karimo dukoresha ku buryo tumenya iyo ziba zikoresha mazutu uburyo ziba ziri guhumanya ikirere. Ibyo byose ni ibyiza bizanwa n’izi bisi.’’

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bishimiye izi bisi, bavuga ko zigiye kubafasha mu kubarinda imyuka mibi no kugenda mu modoka zifunganye.

Umwe yagize ati ‘‘Hari abantu bagendaga baruka mu modoka kubera imyuka ya mazutu, ubu rero birarangiye kuko bazajya bagenda mu modoka nziza, ikindi imyanya imodoka zisanzwe zatwaraga ugereranyije n’iyi bisi imyanya yiyongereye.’’

Undi muturage yagize ati ‘‘ Ni bisi nziza twinjiramo twisanzuye kandi nta nubwo zinukamo mazutu nk’izindi zari zisanzwe. Ikindi twishimiye ni uko zirimo kamera, ubu umuntu yakwibiramo bakamubona bitandukanye n’izindi modoka zisanzwe.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco we yavuze ko izi bisi bazishimiye kuko zigabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati ‘‘Ni bisi ziha amahirwe abafite ubumuga ku buryo binjiramo neza, zikanagabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo ibidukikije bitanga umwuka mwiza, kubera ingano zazo zongera imyanya myinshi ku buryo abaturage bagenda bameze neza.’’

Bisi z’amashanyarazi za BasiGo zifite imyanya 44 y’abagenzi bicaye neza, ikoresha Bateri ku kigero 100%, igabanya nibura kimwe cya kabiri cy’imyuka ihumanya ikirere ugereranyije n’izindi modoka zinywa mazutu. Izi modoka zirimo kandi ibyuma bitanga umuyaga, ikagira ahantu buri mugenzi abasha gucanginga telefone ye.

Kugeza ubu BasiGo ivuga ko yihaye intego ko buri mwaka nibura izajya igeza mu Rwanda bisi 100 z’amashanyarazi hagamijwe kugabanya imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa