Bizafata igihe - Boulos ku mahoro yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Umujyanama wihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari bizatwara igihe kuko ari urugendo rutarangira ako kanya.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika, byemeranya gushyigikira ibiganiro bya Doha bigamije guhagarika intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza, Amerika yamaganye iki gikorwa, ariko iri huriro ryasobanuye ko ryabikoze mu rwego rwo guhagarika ibitero ryagabwaho n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro, n’ibyagabwaga ku basivili bo muri Komini Minembwe.
Mu kiganiro ku bikorwa by’ubutabazi muri RDC na Sudani cyabaye ku wa 3 Gashyantare 2026, Boulos yatangaje ko Amerika itishimiye icyemezo cya AFC/M23 cyo gufata Umujyi wa Uvira, bityo ko ari yo mpamvu yayisabye gukuramo abarwanyi.
Yagize ati “Mwavuga ko hari ibitarakemuka kandi birumvikana turi kugira icyo tubikoraho. Byibura twageze ku cyo gukura abarwanyi mu Mujyi wa Uvira nyuma y’iminsi bibaye, ariko turi gukorana bya hafi na RDC n’u Rwanda.”
Tariki ya 2 Gashyantare, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku nyandiko yemerera ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Uvira, bibifashijwemo na Qatar.
Boulos yagaragaje ko ibiganiro by’amahoro bya Doha na byo ari ingenzi cyane kugira ngo amahoro aboneke mu karere, kandi ko ubwumvikane bwo kwemerera MONUSCO kugenzura agahenge ari intambwe ikomeye.
“Ntitwibagirwe gahunda ya Doha y’ingenzi cyane. Ejo muri Qatar hatangarijwe intambwe yagezweho hagati ya Leta ya RDC na M23 mu rwego rwo kubahiriza agahenge.” Ni ko yabisobanuye.
Mu gihe hari ibitarakemuka, Boulos yibukije abakurikiye iki kiganiro ko kugira ngo amahoro aboneke bisaba urugendo, ahamya ko kugira ngo akarere k’Ibiyaga Bigari gatekane bizatwara igihugu, kuko hari imbogamizi zigenda zivuga, zigashakirwa igisubizo.
Ati “Turabizi ko amahoro ari urugendo kandi bizafata igihe. Hano na hariya tuzahahurira n’imbogamizi. Hari ibibazo bizajya bivuka ariko tugomba gushikama kandi turashikamye rwose. Perezida Trump arashikamye. Yasinye nk’umutangabuhamya, arashikamye.”
AFC/M23 ikomeje kugaragariza umuryango mpuzamahanga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riri kurenga ku gahenge, rinagaba ibitero ku basivili. Ku wa 3 Gashyantare yatangaje ko itazarebera, ahubwo ko izasenyera ikibi aho gituruka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *