skol

Bobi Wine yavuye mu bwihisho akomereza mu mahanga

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2026

featured-image

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko yavuye mu bwihisho yari amazemo hafi amezi abiri, akomereza mu mahanga mu ruzinduko ahamya ko ari urw’akazi.

Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yatangiye kwihisha tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yari arangiye.

Asobanura ko Leta ya Uganda imaze igihe kinini imuhiga kugira ngo imugirire nabi kubera ko yanze kwemera intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ariko ko itamubonye kubera ko abaturage bamuhishe.

Ati "Bateye ingo za bagenzi banjye n’abayobozi, bashyiraho bariyeri n’aho gusakira imodoka, bafunga banirukana abapolisi nahawe mu bihe byo kwiyamamaza, batera urugo rwacu, bakomeza kurucunga. Ntibambonye kubera ko abaturage ba Uganda barancumbikiye, barandinda."

Bobi Wine yatangaje ko yavuye muri Uganda by’akanya gato kugira ngo hagire ibyo akemure bijyanye n’akazi, aho ateganya kuganira n’inshuti n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo gusubira mu gihugu cyabo.

Ati "Uyu munsi ndabamenyesha ko ngiye gusohoka igihugu by’igihe gito kugira ngo ngire iby’ingenzi nkemura bijyanye n’akazi. Mu byumweru bike biri imbere nzaganira n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi mbere yo kugaruka muri Uganda kugira ngo mpirimbanire ubwisanzure na demokarasi!”

Komisiyo y’amatora muri Uganda yemeje ko Bobi Wine yagize amajwi 24,72%, akurikira Museveni watsinze ku majwi 71,65%. Ishyaka NUP ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze ibyavuye mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa