skol
fortebet

Boko Haram yishe abasirikare 40 ba Tchad

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Tchad mu ijoro ryo ku wa 27 Ukwakira 2024, wicamo abasirikare bagera kuri 40.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa byatangaje ko iki kigo cyegereye akarere ka Ngouboua umupaka wa Niger gisanzwe gikoreramo abasirikare bagera kuri 200 ba Tchad.

Ababihaye amakuru basobanuye ko ubwo abarwanyi ba Boko Haram bagabaga iki gitero, bafashe iki kigo, batwara intwaro zari zirimo, banatwika imodoka z’igisirikare mbere yo kugenda.

Ibiro bya Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Déby Itno, ni byo byemeje amakuru y’umubare w’abasirikare bapfiriye muri iki gitero.

Byasobanuye kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu yazindukiye kuri iki kigo kugira ngo atangize ibikorwa byo “gukurikirana abagabye igitero no kubahiga mu bwihisho barimo.”

Boko Haram yashingiwe mu karere ka Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria mu 2002. Ikorera muri iki gihugu, Tchad, Cameroun, Niger na Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa