Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, World Economic Forum, Børge Brende yeguye kubera ku nshingano ze nyuma y’imyaka umunani n’igice ari muri izi nshingano.
Brende yeguye nyuma y’uko WEF, yari yatangije iperereza ryigenga rigamije kugaragaza ihuriro rye na dosiye ya Jeffrey Epstein kuko hari amakuru yari yagiye hanze agaragaza ko abo bombi bahuye inshuro eshatu zitandukanye banasangira amafunguro.
Børge Brende, wabaye Perezida wa World Economic Forum (WEF) mu 2017, yatangaje icyemezo cye mu itangazo yashyize hanze, nyuma y’amakuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ayo makuru yagaragaje ko uyu Munya-Norvège yasangiye inshuro eshatu na Jeffrey Epstein, ndetse ko banandikiranye kuri email no ku butumwa bugufi.
Mu bwegure bwe yakomeje agaragaza ko ari icyemezo yabanje gutekerezaho ndetse anashimira imikoranire myiza yaranze bakozi bagenzi be n’abafatanyabikorwa ba WEF mu gihe yari amaze ari umuyobozi.
Yakomeje ati “Nyuma yo kubitekerenya ubushishozi, nafashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano za Perezida n’umuyobozi mukuru wa World Economic Forum. Igihe cyanjye cy’imyaka umunani n’igice cyari cyuzuyemo inyungu no kwaguka.”
Yakomeje ati “Ndashima ku mikoranire myiza na bagenzi banjye, abafatanyabikorwa n’abaturage, kandi nemera ko ubu ari igihe nyacyo kugira ngo World Economic Forum ikomeze akazi kayo k’ingenzi nta nkomyi.”
Yagaragaje ko atari azi neza ahahise ha Epstein n’ibikorwa bigize ibyaha yakoze mbere y’uko bahura mu 2018 kandi ko yicuza kuba atarabanje kumukoraho iperereza ryimbitse.
Icyemezo cye cyo kwegura kije gikurikira, amadosiye atandukanye yerekeye Epstein amaze iminsi ashyirwa ahagararaga akagaragaramo abakomeye mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, politiki n’ibyamamare.
Abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi ya World Economic Forum, Andre Hoffmann na Larry Fink, bagaragaje ko hakozwe iperereza ryigenga ku isano riri hagati ya Brende na Epstein.
Batangaje ariko ko ibyavuye mu iperereza nta gishya byerekanye gitandukanye n’ibyari byavuzwe mbere. Bigaragaza ko bahuye.
Berekanye kandi ko Alois Zwinggi ari we ugiye kuyobora iri huriro by’agateganyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *